Musanze: Kubera Corona virus ibiciro byazamutse kuri bimwe mu bicuruzwa

 

Yandiswe na Editor.

Kuva aho Leta y’u Rwanda ifatiye ikemezo ko abaturage baguma mu ngo zabo kubera icyorezo cyugarije isi Corona Virus, bimwe mu bicuruzwa cyane ibiribwa byatangiye kuzamuka  kubera ko  kugera ku isoko bisaba inzira ndende kuko buri wese bimusaba kutatrenga kure y’urugo rwe,ibintu abaturage bo mu mugi wa Musanze binubira cyane.

Iyo ugeze muri za butike henshi mu nkengero z’umugi wa Musanze, usanga hsari bimwe mu biribwa byazamutse aho umuneke umwe usigaye ugura amafaranga 100 mu gihe waguraga amafaranga 50.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Muhoza, akagari ka Ruhengeri yagize ati:  “Ubu ibiciro abantu barabyishyiriraho uko bishakiye, amakara ikiro kimwe cyageze ju mafaranga 450, mu gihe cyaguraga amafaranga 280, ibirayi na byo ubu byaguze amafaranga 350, muri butike, ibi bintu biterwa ni uko umuryango hafi ya wose wirirwa mu rugo,kandi n’abaturage bagemuriga uyu mugi baturuka kure mjuri za Kinigi iyo ariko kuri ubu bagera mu mugi amasaha yo kubakumira yageze, bityo nabo bakagurisha mu buryo bwa Magendu bakaduhenda, twifuza ko ba rusahurira mu nduru babibereka”.

 

Musanze  basaba abacuruzi gushyira ahagaragara ibiciro kugira ngo hatavaho koko hari abahenda abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine,

Yagize ati: “ Turasaba ko abacuruzi kimwe n’abahinzi batakwitwaza iki kibazo ngo ahende umuturage, ibi ntabwo bivuze ko umuntu buke yishyirireho ibiciro uko ashatse, ahubwo iki ni igihe cyo gukomeza gufatanya kugira ngo dukumire iki cyorezo kibasiye isi yose, ariko nanone hari ingamba zafashwe kugira ngo hatagira abakomeza guhenda abaturage , ari na yo mpamvu dusaba abacuruzi bose gushyira ahagaragara ibiciro,kandi uzafatwa yabirenzeho azabihanirwa”.

Kugeza ubu umufuka w’amakara mu mugi wa Musanze , ugeze ku bihumbi 21, ishu ni amafaranga 200, ikiro cy’ibishyimbo ni amafaranga 1000.

Korona Virusi yatangiriye mu gihugu cy’ubushinwa mu Ukuboza 2019, kugeza ubu abasaga ibihumbi 10 bakaba bamaze guhitanwa nayo, kandi imaze kugera mu bihugu bisaga 140, ku isi buri wese akaba asabwa kuyirinda akaraba intoki, kenshi, kandi akaguma mu rugo kugira ngo hadakomeza gukwirakwira iki cyorezo.

 

 

 

 

 1,948 total views,  2 views today