Nyabihu:Jenda bahisemo kurara n’amatungo kubera abajura bayo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu baturage bo mu mutenge wa Jenda akarere ka Nyabihu , bavuga ko babangamiwe n’insoresore zirirwa zicaye mu nzira bwakwira zikaza kubatoborera ibiraro by’amatungo, ngo baka barahisemo kujya barara nayo.

Musabyimana Eliab yagize ati: “Rwose hano ikintu kitwa ubujura bukorwa n’izi nsoresore ubona zirirwa ku muhanda ni ikibazo gikomeye zitera kaci ku manywa na nijoro, byagera ku matungo ho bikaba ibintu bikomeye, ni yo mpamvu usanga twarahisemo kujya twirarira n’amatungo mu byumba turaramo aho kugira ngo ubyuke usange ikiraro bakejeje, ibi bintu ubuyobozi bubihagurukire kuko amabandi aduteza umutekani muke”.

Ndabirora Germain we ngo asanga kuba hari abokamwe n’ingeso mbi y’ubujura bafatwa bakongera kugaruka muri sosiyete badahanwe by’intangarugero

Yagize ati: “ ni yo mpamvu , ubu rero twahisemo kujya turaza amatungo muri salo nta kundi twabigenza none se ko igisambo gifatwa ejo ukabina RIB iragifunguye kandi kiba cyafatanywe igihanga, urumva twabigenza gute, ahubwo ikibabaje niuko iyo basanze urara n’amatungo mu nzu yawe wowe baguca amande , nyamara ibisambo bigakomeza kwidegembya”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette,nawe avuga ko iki kibazo bakizi kirimo gushakirwa umuti hakoreshejwe amarondo no kwakira amakuru ava mu baturage kuri abo bose bakekwaho ubwo bujura bw’amatungo kimwe n’abandi bose bamburira abaturage mu nzira

Yagize ati: “ Ikibazo cy’insoresore zishobora kuba zitegera abantu mu nzira turacyumva, kimwe n’abajura b’amatungo muri Jenda ubu turimo turakurikirana uwo ariwe wese ukekwaho ubwo bujura kugira ngo tumuganirize, kuba rero hari abafatwa RIB, ikabafungura rimwe na rimwe ababashinja baba bataje gutanga amakuru, turasaba abaturage kujya bakomeza gutanga amakuru, nshishikariza nanone abaturage gukomeza kugira isuku birinda kurara n’amatungo kuko bashobora kwikururira akaga gakomeye banduzwa n’amatungo indwara”

 

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette avuga ko batazajenjekera imburamukoro (foto rwandayacu.com).

Mu murenge wa Jenda iyo ugenda ku mihanda uhasanga insoresore ziba zikina amakarita n’urusimbi, abandi bigaragara ko basinze ibintu bikomeje gutera umutekano muke kuko abo bose bakenera kurya kandi batakoze.

 461 total views,  2 views today