Rubavu: Haravugwa imodoka zitwara abagenzi zigera kuri 50 zitagira ibyangombwa

 

Yanditswe na Editor.

Urwego ngenzuramikorere RURA rutangaza  ko zimwe mu modoka za twegerane zitwara abantu n’ibintu mu karere ka Rubavu zikomeje gutanga service mbi ku bagenzi, zizakurwa mu muhanda zigasimbuzwa iziteguye gutwara abagenzi mu buryo bwubahirije amategeko.Ni mu gihe Ubuyobozi bwa RTC,  koperative y’abatwara abantu n’ibintu muri twegerane mu karere ka Rubavu buvuga ko imodoka mirongo itanu  zikora nta byangombwa arizo ziteza icyo kikabazo.

Mu gihe  RURA  iba iri mu bikorwa byo kugenzura niba zikoresha imashini z’ikoranabuhanga mu gutanga amatike. Bamwe mu bagenzi bavuga ko iki ari kimwe mu bibazo bituma batabona imodoka mu buryo bwihuse.

Mubaraka Rubeyija yagize ati: “ Kuri ubu RURA iri kugenzura imodoka zujuje ibyangombwa, bamwe mu bazifite bob agenda bazihishahisha, kubera ko  nyine baba batujuje ibyangombwa , nk’ubu nkanjye nageze hano sa ine ariko bibaye sa kumi”.

Abashoferi batwara  za twegerane bavuga ko, bamwe muri bagenzi babo badakoresha  Uburyo bwo gutanga amatike, aribo babaca intege, hakiyongeraho ko nizo mashini bahawe rimwe na rimwe zibura reseau ntizikore, nk’uko Singirankabo Elic abivuga.

Yagize ati: “ Imashini kuri twe nk’abashoferi ntacyo zidutwaye njyewe nshobora kuba nkata amatike, kubera ko mbashaka kubahiriza gahunda, ariko hari n’abandi bamwe mu bashoferi bagenda badakase amatike ibintu bituma n’ibiciro na byo bidahoraho, ikindi ni uko n’izi mashini haba ubwo rezo yanga rwose”.

Umuyobozi wa RTC,  koperative y’abatwara abantu n’ibintu muri twegerane mu karere ka Rubavu Ngiyembere Obed,avuga ko imodoka mirongo itanu  zikora nta byangombwa arizo ziteza icyo kibazo.

Yagize ati: “ Iki kibazo turakizi twamenyesheje Polisi  ko imodoka zidafite ibya ngombwa ziteza ikibazo , kugeza ubu hari imodoka zigera kuri 50 ziteza ibibazo, iki kibazo kirazwi uhereye kuri Polisi, ikindi ni abashoferi bataramenya ubu buryo bushya bwo gukata amatike”.

Kugeza ubu abaturage bafite ikibazo ni abo muri gare ya Mahoko n’iyo mu mugi wa Rubavu.

 1,190 total views,  2 views today