Covid-19 yivuganye umugabo w’imyaka 31 y’amavuko

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje umuntu wa 18 wishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, n’abarwayi bashya 37 batahuwe mu bipimo  5,079 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 92 bakize neza.

Iyo Minisiteri yatangaje ko uwo muntu wahitanywe na  COVID-19 yari umugabo w’imyaka 31  wo mu Mujyi wa Kigali, bityo iboneraho kwihanganisha umuryango wasigaye.

Abarwayi bashya barimo 23 bahuye n’abanduye muri Kigali, bane bo mu Karere ka Rusizi, batatu bo mu Karere ka Gisagara, babiri bo mu Karere ka Gakenke, umwe wo muri Nyabihu, umwe wo muri Kamonyi, umwe wo muri Nyanza, umwe w’i Musanze, n’umwe w’i Rubavu.

Ibyo byatumye umubare w’abamaze gukira ugera ku 2,163 bangana na 51% by’abantu 4,255 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 2,074 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 426,200 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara mu modoka rusange zahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Kugeza ubu Covid-19 nta rukingo irabonerwa bityo abantu basabwa kwirinda cyane

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 267.6 barimo abantu miriyoni bakize n’abandi basaga ibihumbi 30.2 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 26.4 barimo abasaga  miriyoni 18.5 bakize n’abapfuye barenga ibihumbi 871.5.

Iyi Minisiteri y’ubuzima ikomeza iburira urubyiruko kwikuramo imyumvire ko ngo iyi ndwara ifata abasheshakanguhe gusa,bityo buri wese akaba akwiye kwirinda.

 

 1,450 total views,  2 views today