Rubavu: Abafite ubumuga bavuga ko  serivisi zo gukaraba intoki hirindwa Ebola zitabageraho uko bikwiye

 

Yanditswe na Alice Ingabire Rugira

Abafite ubumuga bo mu karere ka Rubavu bakora ubwikorezi bw’imizigo bakoreshesheje amagare bavuga ko  uburyo bwashyizweho bwo gukaraba intoki hirindwa Ebola butabageraho uko bikwiye, ngo kuko abubatse amavomo batatekereje ku cyiciro cyabo nk’abafite ubumuga bakora ubwikorezi bw’imizigo hagati y’ibihugu bituranyi aribyo Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo n’igihugu cy’u Rwanda.

Mukashema Vestine  womu karere ka Rubavu umurenge wa Rubavu ni umwe mu bafite ubumuga.

Yagize ati:” Duhangayikishijwe n’uko hubatswe amavomo yo gukarabiramo hirindwa Ebola twe ntidutekerezweho, gukaraba intoki bikorwa ari uko abadusunitse ku magare bagiye kutuzanira amazi ,barabanza bagakaraba bakatuzanira,kandi hari ubwo ahita ayatuzanira atanakarabye, ibyo rero bituma dutinda ahangaha ku mupaka wasanga byagutera igihombo ugacunga ukiyambukira utoze, biduteye inkeke kuko tubona bizatuma iza mu Rwanda aritwe tuyizanye kuko turi benshi dusaga 500 dukoresha uyu mupaka.”

Mukashema ufite ubumuga bamuzanira amazi mbere y’uko yambuka umupaka.

Mulombo Floride nawe  afite ubumuga ariko akaba avuka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo

Yagize  ati:” Hano mu Rwanda iyo tuhageze dushimishwa n’uko ikiremwa muntu cyahawe agaciro, hari byinshi abafite ubumuga boroherezwamo, yaba mu mashuri n’ahandi , niyo mpamvu twifuzako twakoroherezwa, ariko nsanga mu Rwanda ho bashyiramo ingufu kugira ngo ufite ubumuga abone serivise nziza, aha rero n’aho nibaduhe aho kogera hahagije”.

Abafite ubumuga bavuga ko bagorwa no gusaba amazi yo gukaraba

Kuri iki kibazo Umukozi muri Minisiteri y’ubuzima Habarurema Gaspard ushinzwe itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC no muri Minisiteri y’ubuzima ,avuga ko kigiye kubonerwa umuti urambye , kandi abafite ubumuga batekerezwaho.

Yagize ati: “   Gahunda zose zitangiye hose mu gihugu cyacu abantu bose basabwa kuzishyiramo imbaraga; mu buryo bungana, Minisiteri y’ubuzima abantu bose ibatekerezaho mu buryo bungana.Ni byo koko hari gahunda nyinshi dufatanya n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu rwego rwo kubegereza serivisi zibanogeye, ni muri urwo rwego tugiye kubegereza ibikoresho bishobora kubafasha kwirinda Ebola ku bakoresha umupaka kuko ikibazo cyaragaragaye ,  twizeza ko mu gihe cya vuba kiraba cyakemutse abafite ubumuga nabo bakirinda uko bikwiye icyorezo cya Ebola bafatanyije n’abandi kuko bireba inzego zose , mu gukomeza kuyikumira.”

Ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,  hanyura abafite ubumuga batwara imizigo basaga 500, abo bose bakaba bakenera serivise zijyanye n’isuku,kugira ngo babashe kwirinda Ebola.

 1,171 total views,  2 views today