Abakoreye uruganda rwa   Giribakwe Brewery LTD barishyuza amafaranga asaga miliyoni 7

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abagabo n’abagore bakora n’abakoze mu mu ruganda rwitwa Giribakwe , bakora inzoga yitwa banana wine, tangawizi ndetse n’ikivugo  barishyuza kampani Giribakwe Brewery LTD , ikora izi nzoga , bakaba bishyuza asaga miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uru ruganda rukorera mu kagari ka Ruhengeri umurenge wa Muhoza abakozi barwo bavuga uburyo bafatwa nabi kandi baba bakoze ibyo bagomba ariko bakamburwa kugera ubwo barara ubusa kandi baba bakoze umushoramari akunguka agashyira mu mufuka

Bamwe mu baganiriye na www.rwandayacu.com, bavuga ko ubuyobozi bw’uruganda butabaha agaciro nk’uko Hasingizwimana Marie Louise yagize ati: “Twakoreye uruganda rwitwa giribakwe rwatwambuye amafaranga y’amezi 8, muri iyo minsi yose twakomeje gukora bataduhemba bakatubwira ko barimo kwaka inguzanyo ariko bamaze kuyabona barinumiye, ibi bintu byaraduhombeje cyane nkanjye nari umucungamutungo banyambuye amafaranga agera ku bihumbi 400, twabibwiye umurenge wa Muhoza dusanga nawo usa n’ubatinya ahari”

Yakomeje agira ati: “Ikindi nakongeraho ni uko badukoresheje batubahirije n’amasezerano twagiranye aho twatangiye twenga tangawizi tugiye kubona tubona bashyizemo inzagwa ibi nabyo byaratuzengerezaga ariko twarihambiriye, aba bantu uko ari batatu bakaba bitwaza ngo bize amategeko ntaho twabarega ngo dutsinde, turasaba ko ubuyobozi budufasha tukishyurwa”.

Izu uruganda rwa  Brewery LTD rukoreramo ntabwo wapfa kumenya ko haba ibikorwa byakwambura miliyoni (foto Ngabo Protais).

Undi mubyeyi mu bakoraga muri uru ruganda Twizerimana Alliance yagize ati: “Ubu rwose Giribakwe yaratuzengereje ni ukuri kuba twarakoze ntiduhembwe twaratangiranye n’uruganda rukorera ahantu hatari ubuziranenge kuko urebye n’aho uru ruganda rukorera wakwibaza abaganze ibyangombwa by’ubuziranenge aho bahereye, twakomeje gukora kugeza ubwo babonye ibyangombwa nabyo twibaza inzira byanyuzemo ariyo mpamvu batwambuye batubwira ngo barimo kubyirukamno nka njye banyambuye agera ku 155.000 yose nibatwishyure”

Twizerimana akomeza avuga ko jinjiye muri kariya kazi bamukuye ku kandi ariko ngo ababazwa no kuba  abayeho nabi arya imyenda kandi yarakoze ndetse n’abana be bakaba batabona uburyo babona amafunguro ku ishuri

Umugiraneza Hadidja yagize ati: “Twambuwe na Giribakwe twakoreshwaga n’uwitwa Felicien mu gihe cy’amezi 8 yose twihangana ariko byageze aho duhitamo ko bamwe bakareka banyambuye 240.000, kandi ntabwo bayabuze njye mbabazwa ni uko ari twebwe twakoraga byose twoza amacupa tuyungurura mu buryo bugoye kubera ko bakoresha ibitambaro n’utuyungiro bikatuvuna amafaranga yaza bakirira,batewamburiye ubushake kuko tangawizi yaragurwaga kugeza ubwo benga n’urwagwa rwose batwishyure.

Uyu mubyeyi bamwabuye amafaranga 240000 y’u Rwanda (foto Ngabo Protais).

Harimo n’abavuga ko ngo uretse kuba barakoraga nyakabyizi harimo n’abo uru ruganda abayobozi babo bambuye amafaranga bagurizwaga na bamwe mu bakoragamo nk’uko Kanyarwanda nawe wakoraga muri uru ruganda abivuga

Yagize ati: “Giribakwe twarakoranye baratwambura mu gihe cy’amezi 8 yose, urumva kugira ngo umuturage agukorere ayo mezi yose adahembwa ni ikibazo n’isoko riri hanze aha guhaha ntibyoroshye, iyo tubishyuje bavuga ko batatuzi ikibaza niba kugira ngo ruriya ruganda iminsi rumaze rutaragiraga abakozi, nka njye noneho ikibabaje hari amafaranga yanjye nikuriye mu mufuka nyaguriza uruganda mu gihe bashakaga ibyangombwa, ubonye nibura iyo banyambura ayo nakoreye ariko ntibanyambure ayo nikiriye mu muryango njye nifuza ko batwishyura”.

Bamwe mu bagore Giribakwe bavuga ko yabambuye (foto Ngabo Protais).

Ushinzwe amasoko Dusabimana Felicien akaba n’umunyamuryango yagize ati: “Bariya bantu ntabwo tubazi , abo bantu bishyuza miliyoni 7, bakoze iki koko,  ni umuhanda bubakaga se, bari banyakabyizi twebwe abo bantu birwa babungera ntabwo tubazi , nta mwenda tubabereyemo, abo ni abashaka kudusenyera”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza uru ruganda rukoreramo Manzi Jean Pierre, avuga ko iki kibazo atari akizi gusa ngo agiye kubikurikirana

Yagize ati: “Iki kibazo ni bwo nkyumvise  ntabwo bamwe muri abo bakozi bari baza kundeba  ngo bangezeho ikibazo;ariko noneho ubwo mubimbwiye ngiye kubikurikirana”.

Uru ruganda rukorera muri kampanyi Giribakwe Brewery LTD yashinzwe na Dusabimana Felicien, Nkurikiyumukiza Eulade , n’undi bita Wellars, aba ngo bakaba bavuga ko batakoresheje bariya bakozi uko 15 nyamara inyandiko zirahari, aho bakoreraga ari ba nyakabyizi nk’uko ba nyiruruganda babyivugira.

 11,757 total views,  2 views today