Bidasubirwaho Tuyisenge Jaques ni Rutahizamu wa APR FC

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umukinnyi w’umunyarwanda utaha izamu Tuyisenge Jacques amaze kwerekanwa ku mugaragaro n’ikipe ya APR fc bikaba bibaye nyuma yo gusinyira ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC iherutse gutwara igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize w’imikino 2019-20.
Rutahizamu Tuyusenge Jaques mu minsi yashize ni bwo yatandukanye n’ikipe ya Petro Atlético Petróleos de Luanda yo mu gihugu cya Angola ku mugabane wa Africa nibwo hatangiye gusakara amakuru ko avuga ko yatangiye kuganira na APR fc ariko ubuyobozi bwa APR fc bukaba bwaragiye bubihakana ko bitaranozwa neza.
Usibye ikipe ya APR FC yifuzaga uyu mugabo byakomeje kuvugwa ko yagiranye kandi nibiganiro n’amakipe yandi yo hanze y’igihugu cy’urwanda, ariko ibiganiro bigenda bitarangira ngo bigire icyo bigeraho.
Magingo aya kuri iyi tariki ya 18 Nzeli 2020 Tuyisenge Jacques wamaze gusinyira APR FC imyaka igera kuri 2 n’umukinnyi w’ikipe y’ingabo z’igihugu aho amasezerano ye azageza mu mwaka wa 2022 bitavuze ko ashobora kongera amasezerano.
Igikomeje kuvugwa ni uko Tuyisenge Jacques yatanzweho akayabo ka miliyoni mirongo ine(40,000,00) z’amanyarwanda, ku buryo mu gihe ashobora kuzajya ahembwa miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda .
Jaques Tuyisenge uzaba agenderwaho mu gutaha izamu muri APR FC aho byitezwe ko aje kuzayitera ingabo mu bitugu mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere muri Caf Champions League” ikipe ya APR fc ifite twavuga ko imenyereye aya marushanwa kuko ataribwo bwa mbere izaba iyitabiriye nubwo bitajya bikunda kuyihira ngo yitware neza.
Uyu mugabo Tuyisenge yamenyekanye cyane mu ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya , Akaba yaragiye ayifasha mu buryo butandukanye ayifasha kwitwara neza muri Shampiyona,
Byanatumye agurwa n’ikipe ya Petro Atlético yo mu gihugu cya Angola twavuga ko atigeze agirara ibihe byiza.
Mu ikipe yo muri Angola Petro Altetico aho yari yaragiranye nayo amasezerano y’imyaka igera kuri ibiri n’igice, aho yahembwaga akavagari ka mafaranga anagana nibihumbi birindwi by’amadolari (7000$), bisobanuye ko akabakaba agera kuri miliyoni 7 n’ibihumbi 360 Rwf/ mu gihe yatanzweho agera ku bihumbi 350 by’amadolari (350k$) agera kuri miliyoni 318 Rwf.
Tuyisenge Jaques akimara gutandukana na Petro Atletico, yagimbaga kuba wakwishakira ikipe kuko nta kipe yari abarizwamo ari nabyo byatumye afata umwanzuro wo kwerekeza muri APR FC agatera umugongo andi makipe yose yagiye amwifuza.

Ikindi wamenya ni uko Tuyisenge azi neza Shampiyona y’u Rwanda kuko ariyo yazamukiyemo , aho yakiniye amakipe atandukanye arimo Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu arinaho avuka aho yavuye muri Etencele aza muri Police FC yavuye muri Police yerekeza muri Gor marhia yo muri Kenya.

 2,008 total views,  2 views today