Amajyaruguru:Umuco wo kutagira umuranga no gukunda ibintu , intandaro ya gatanya za hato na hato

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Mu iki gihe imiryango imwe n’imwe ibana mu makimbirano ageza ubwo ayaviramo za gatanya, abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru, bashimangira ko ngo biterwa ni uko umuco wo kuranga umugeni kimwe no gukunda ibintu k’umwe mu bashakanye aribyo nta ndaro ya gatanya nyinshi mu Rwanda.

Mburanumwe Jean Marie vianney  wo mu murenge wa Muhoza ni umusaza w’imyaka 70, avuga ko gatanya zikururwa n’urubyiruko rw’ubu rwihaye gukora n’ibitari mu nshingano zabo.

Yagize ati: “Urubyiruko rw’ubu usanga rukora ibitari mu nshingano zabo, ubundi kera umusore yashimaga umukobwa akabibwira ababyeyi be, na  bo bakabiganiraho n’ababyeyi b’umukobwa, none kuri ubu abasore baratira ababyeyi kandi assize Se mu giturage, ukumva ngo bashyingiranywe nta muranga, ibi byose bitera amakimbirane nyuma kuko benshi bashakana bataziranye, kuko bamenyana ku wa gatatu, ku wa gatandatu bagakora ubukwe ni ngombwa ko umuco ugaruka yenda hakabaho n’ishuri ryigisha umuco nyarwanda by’umwihariko”.

Umusaza Mburanumwe asaba urubyiruko gusubira ku muco wo kugira umuranga mu bukwe

Nyiramanza Marie  afite imyaka 54 y’amavuko, avuga ko urubyiruko rw’ubu ngo rusigaye rukorera ku mibare ijyanye n’ubukungu

Yagize ati: “ Kuri ubu akazi karabuze, umusore aragenda agacunga umukobwa yenda ucuruza yamuketseho ifaranga , kandi n’abakobwa benshi kuri ubu mu Rwanda ntiyasanga umusore utifite, iyo amusanze muri ubwo buryo rero ibintu bigashira ni bwo usanga abenshi batandukana , ikindi nabonye ni uko bamwe mu bagore batiyataho bakagira umwanda ngo barafatishije, ibi ni bimwe mu bituma abagabo babo babaca inyuma , babona bibayobeye bakaka gatanya, twebwe ku bawacu rwose gatanya tuyumvise ubu kuko kera ntubyabagaho”.

Bamwe mu bakobwa bo mu ntara y’Amajyaruguru bo bashimangira ko abasore birarira bakiyemeza imitungo batayigira nyuma babavumubura bigakurura amakimbirane mu ngo hakaza ubutane gutyo.

Umwe muri abo  bakobwa yagize ati: “ Abasore b’ubu ntabwo batubwiza ukuri, umubona kuri moto, ivatiri yakodesheje, akajya kugutembereza inyubako, ukibwira ngo ni iye ariko nyuma ugatungurwa no kubona mukoreye ubukwe mu bukode, ugategereza igihe muzagira mu nzu yanyu ugaheba, mugatangira kunywa igikoma nta sukari , ibyo byose iyo ubibonye gutyo uhitamo kwigendera ugashakira ahandi, kimwe mu bikurura gatanya nyinshi ubu ni abasore baba baratubeshye mu gihe cyo kurambagiza”.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney we asaba imiryango y’abashakanye kubana mu mahoro, ndetse no ,kugaragarizanya imitungo igihe babana, ngo kuko abenshi muri iyi ntara usanga amakimbirane akururwa no gusesagura imitungo ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney asaba imiryango kubana mu mahoro birinda amakimbirane

 1,423 total views,  2 views today