Amajyaruguru:Guverineri Gatabazi asaba abanyamadini n’amatorero gutoza abayoboke bayo isuku

 

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ubwo yaganiraga n’abayobozi b’amadini n’amatorero Guverineri w’intara y’Amajyarugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yabasabye gukomeza gushishikariza abayoboke babo kugira isuku kugira ngo bakomeze kwirinda covid-19.

Ibi Gatabazi yabitangaje  nyuma y’aho uturere hafi ya twose mu ntara y’Amajayaruguru tuje mu myanya  ya nyuma  mu Mihigo iherutse gutangazwa y’uburyo uturere twashyize mu bikorwa  imihigo 2019-2020 ku ikubitiro umwanda uza ku mwanya wa Mbere mu karere ka Musanze bityo rere abayobozi n’amatorero n’amadini barasabwa gufatanya na leta mu kurwanya umwanda kandi birinda Corona virusi.

Yagize ati” mudufashe  turwanye umwanda mubakirisitu  muyobora  kuko  muhura nabo umunsi ku munsi , byaba bibabaje rero uburyo baza mu  nsegero basa neza ariko mu minsi yindi isanzwe ugasanga bafite umwanda i muhira aho batuye  yakomeje avuga ko imihigo ya karere n’abanyamadini bayifitemo uruhare nko gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza , gahunda ya ejo heza nibindi bikorwa bitandukanye bitezimbere igihugu muri rusange.

Abakuru b’Amadini bakomeje kugaragaza impungenge zihariye zo kuba hamwe na hamwe mu nsengero zo mu cyaro hatagira amazi,  bityo rero bakumva bizagorana ko hubakwa urukarabiro  kugira ngo  hubahirizwe izi ngamba zashyizweho  mu zindi mbogamizi bagaragaje  n’uko basabye ko insengero zakoroherezwa umubare w’abakirisitu ukiyongera mubaza mu nsengero  cyane ko nyuma ya covid-19 hashobora kuzavuka ikindi kibazo cy’abantu batazi Imana kandi aringombwa  ko baterana bakiga ijamabo ry’Imana, abandi bavuze ko batinda gukomorerwa kandi barujuje ibisabwa .

Abanyamadini bashimangira ko isuku ari ngombwa mu buzima bwa Muntu

Abayobozi b’Amadini n’Amatorero biyemeje ko bagiye kubishyira mu bikorwa   kandi ntakabuza bizagerwaho nkuko babitangarije rwandayacu.com  bavuga ko bashimira ubuyobozi uburyo babumva kandi bakababa hafi.

Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri Harorimana Vincent mu butumwa yatanze  ku bijyanye no kwirinda covid -19  .

yagize ati” Tugiye kubishyira mu bikorwa kandi ingamba zose zifatwa zikwiye kubahirizwa  tugakomeza gusenga ariko twirinda icyorezo , wasangaga hari insengero zakoze ibishoboka ariko zigatinda guhabwa uburenganzira bwo gufungura , ubu amezi abaye umunani amadini adaterana menshi ariko Leta yakoze ibishoboka bafungurira insengero  zimwe na zimwe ariko muri iyi nama twagaragarije abayobozi bacu impungenge kandi ubuyobozi bwacu bugiye kudufasha” .

Zimwe mu nsengero zo mu ntara y’Amajyaruguru kuri ubu zifite ikibazo cyo kuba nta mazi zigira, bityo kwirinda Covid-19 bikaba bikigorana kugira ngo bajye gusenga.

 1,263 total views,  2 views today