Rubavu: Abatuye mu mudugudu wa Mudende bagiye kubakirwa biyogazi.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Imiryango igera ku 32 yatujwe mu murenge wa Mudende igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe  abatutsi mu 1994 batishoboye , ivuga ko ibayeho mu buzima buyigoye ,kubera kubura ibicanwa .Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwo butangaza ko hari umushinga wo kubagezaho biyogazi binyuze mu bworozi bw’inka buzashyirwa muri uriya mudugudu.

Mututsikazi Hela ni umwe mu batujwe muri uriya mudugudu, avuga ko bahawe inzu nziza zijyanye n’igihe dore ko ari amataje, ariko ngo ubuzima bwa’ho bujya bubagora.

Yagize ati: “ Rwose hano dufite inzu nziza cyane, ariko uwazubatse yazubatse nk’aho arimiz’abaherwe, igikoni ni icya kijyambere, gisabako uba ufite gazi, kandi ntitwazigeraho , iyo wibeshye ugacanamo imyotsi ntisohoka, ntidushobora kubona amakara mu buryo bworoshye, rwose Leta nijye yubakira abatishoboye ariko itekereze no kubushobozi bwabo, ubu nteka hanze iyo nabonye imbagara cyangwa se igishyitsi, iyo imvura yaguye turaburara nifuza yenda ko twafashwa kubina gazi, cyangwa bakatwubakira ibikoni bisanzwe hanze”.

Mututsikazi ngo mu gihe k’izuba acana hanze , imvura yagwa akabiteruraho akiryamira

Nyiranshabubiri Penine, ni umuyobozi w’uyu mudugudu wa Mudende, avuga ko ikibazo k’ibicanwa gikomereye abatuye uriya mudugudu koko.

Yagize ati: “ Iyi myotsi tuba ducana muri izi nzu za kijyambere, usanga idukururira uburwayi, kuko nta bikoni byo hanze dufite kugira ngo nibura ducanemo ayo mababi y’intusi, ibi n’ubuyobozi burabizi, dutegereje icyo buzatubwira ariko inzara hari ubwo itwica twanze gucana muri izi nzu kubera kugira isuku kimwe no kwirinda indwara zikomoka ku myotsi”.

Mu mudugudu wa Mudende bahisemo guteka hanze kubera kubura ibicanwa bigezweho

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko iki kibazo kiri mu nzira zo kubonerwa umuti urambye.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ibicanwa muri uriya mudugudu watujwemo abatishoboye wa Mudende kirazwi, ubu rero harimo gushakwa uburyo hakubakwa biogazi binyuze mu bworozi bw’inka , hazaba harimo igikumba , ibi rero bizatuma bacana mu buryo bwiza kandi bubungabunga ubuzima bwabo, nkaba rero mbasaba gukomeza kwita ku isuku no kubungabunga ibidukikije, kimwe no gufata neza ariya mazu bubakiwe na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda”.

Iyi  miryango yatujwe muri uyu mudugudu kuva mu mwaka wa 2018, kandi igikorwa cyo kuhabatuza kiracyakomeza, kuko ubutaka burahari.

Abo mu mudugudu wa Mudende batujwe mu magorofa, ariko ikibazo k’ibicanwa ni ingorabahizi.

 1,232 total views,  2 views today