Musanze: Umuryango  SACOLA waremeye imiryango isaga 20 itishoboye

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais.

Umuryango utari uwa Leta SACOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association, waremeye imiryango 26 yo mu murenge wa Kinigi na Nyange itishoboye iyubakira inzu nziza, ibaha ibiryamirwa ibikoresho byo mu rugo , ibiribwa n’ibindi.Ibintu  aba baremewe bashimira Ubuyobozi bwiza bw’igihugu ndetse na SACOLA muri rusange

Umwe mu baremewe n’Umuryango Scola bo mu murenge wa Kinigi , akarere ka Musanze; bavuga ko iki ari ikimenyetso kigaragaza imiyoborere myiza nk’uko Mukanoheri Mariam w’imyaka 55 yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “ Nari mbaye ho mu buzima bwa kinyamaswa, imvura yagwaga ngahaguruka nkicara nitwikiye ihema , none SACOLA, impaye inzu nziza ntazishyura , igitanda , intebe nziza ibiryamirwa, mbese mbayeho neza guhera uyu munsi, ndashimira SACOLA , n’ubuyobozi bwacu, hari n’ubwo nageraga aho sinirirwe nkaraba kuko n’aho nararaga hari  hameze nko mu ndiri y’impyisi, nshimiye Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho ko gahunda y’umusaruro uva muri Parike y’ibirunga yajya itugeraho ni byo SACOLA idukorera rero”.

Mukanoheri Mariam w’imyaka 55, avuga ko agiye kuzagira amasaziro meza abikesha ibikorwa byiza bya SACOLA (foto rwandayacu.com).

Nyiramiseke Annoncita wo mu murenge wa Nyange, avuga ko ibintu nk’ibi yari azi ko ntaho byaba mu Rwanda ngo ahereye ku myaka 72 amaze avutse ;atigeze abona abanyarwanda bashobora gufasha uwahuye n’ingorane , bakamuha ibiribwa n’ibindi binyuranye.

Yagize ati “ Twavutse turara ku byatsi, turinda tujya gushaka , icyo gihe Leta yarabireberaga, twe twiberaga haruguru hano mu mashyamba kuko baratunenaga ngo turi abatwa, ariko kuri ubu bari barabanje kunyubakira inzu y’ibiti isakajwe amabati, none igihe kirageze SACOLA, inyubakiye inzu y’amatafari, irimo sima , bampaye umugezi iwanjye, mu gihe navomaga muri Rwebeya ibiziba, ngiye kuryama kuri matera mu gihe nayiryamagaho ngiye mu bitaro, ndashimira rero ubuyobozi bwakomeje guhuza abanyarwanda buri wese agafashwa bitagendeye ku moko n’uturere, ngira ngo wabibonye ntawe bafashije atabikwiye, SACOLA n’u Rwanda barakoze cyane, icyo nzakora ni ukubungabunga ibyo bampaye”

.

Byari ibyishimo umunsi wo gushyikirizwa inzu (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi w’umuryango Sacola , Nsengiyumva Pierre Celestin, avuga ko impamvu baremeye bariya baturage  babaha inzu nziza ibiribwa  ndetse n’ibikoresho by’isuku , ari ukugira ngo bakomeze kubafasha kubaho mu buzima bwiza.

Yagize ati: “ Hoteli yacu iyo imaze kunguka natwe tugomba gukora igikorwa kiza  twita ku bantu batishoboye baba batuye hafi y’ibikorwa byacu, uyu munsi rero twishimiye ibi bikorwa byuzuye hano mu Mirenge ya Kinigi na Nyange. Ni inzu 26 zihizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwiherero, ubwogero ndetse n’ikigega gifata amazi, bikaba byaruzuye bitwaye arenga Miliyoni 250 y’amafaranga y’u Rwanda.

 

Umuyobozi wa SACOLA Nsengiyumva Pierre Celestin avuga bazakomeza kwita ku batishoboye (foto rwandayacu.com).

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, we ashimira ibikorwa byiza SACOLA igenda ikorera abaturage bo mu nkengero za Parike y’ibirunga aho ikorera ibikorwa byabo, kandi agasaba abaturage gukomexa gusigasira ibyo bagenda bagezwaho n’inzego zinyuranye bigamije kubateza imbere.

Yagize ati: “Twishimira ibikorwa binyura bya SACOLA,ariko cyane cyane iki gitekerezo  cyo gufasha abaturage bacu batishoboye, cyatekerejwe  na Perezida Paul Kagame, cyo gusangiza abaturage baturiye pariki y’igihugu y’Ibirunga, amafaranga ava mu bukerarugendo binyuze muri SACOLA, mbonereho  umwanya wo gusaba abahawe ibikoresho ko atari ibyo kugurisha ahubwo aribyo kwifashisha mu buzima bwabo kuko aribyo bizabafasha kugera kubyo umukuru w’igihugu yabatekerejeho birimo kuba aheza, kugira isuku,kurya neza ndetse no kwizigama kugira ngo bagire iterambere rirambye”.

Meya Ramuli Janvier asaba abahabwa inzu kujya bazifata neza (foto rwandayacu.com).

Kugeza ubu  SACOLA, inzu zisanga 80 kandi hari n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo amashuri amavuriro , imigezi ku baturage ,kubaka  bimwe  mu biro by’imirenge  n’ibindi binyuranye ku nyungu y’amafaranga bakuye mu bukerarugendo.

 

 462 total views,  4 views today