Abanyarwanda baba mu Buholandi baraburirwa ko hasigaye indege imwe yo kubacyura mu Rwanda

 

Yanditswe na Editor.

 

Kugira ngo hakumirwe icyorezo cya Corona Virus kimaze kuyogoza isi, abaturage barasabwa kuguma ngo zabo kugira kudakomeza gukwirakwira ni muri urwo rwego u Rwanda rusaba abanyarwanda bari mu mahanga nabo kwirinda.

Inkuru dukesha igihe.com, ivuga ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, yasabye Abanyarwanda bari baraheze mu nzira gukora uko bashoboye indege ya nyuma ibacyura ntigire uwo isiga i Burayi, kuko kuguma mu Buholandi no gusubira aho baturutse biba bidashoboka.

Itangazo riherutse gushyirwa hanze na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ku wa 21 Werurwe 2020, rivuga ko Abanyarwanda baba mu Burayi bashyiriweho indege ya KLM ishobora kubakura i Amsterdam mu Buholandi ibageza i Kigali ku matariki ya 22, 23 na 25 Werurwe 2020.

Ni igisa nk’irengayobora muri iki gihe Guverinoma yatangaje ko nta ndege itwaye abagenzi yemerewe kugwa ku butaka bw’u Rwanda.

Indege imwe yahagurutse ku itariki 22 indi ihaguruka kuri 23 Werurwe, biteganyijwe ko indege ya nyuma ya KLM iza i Kigali, ihaguruka kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2020 ku kibuga cy’Indege cya Amsterdam mu Buholandi.

Kuva uyu munsi Ikirere cy’i Burayi kiraba gifunze ku buryo nta ndege izongera kugenda kugeza mu gihe kitazwi, uretse izigenda mu buryo bwihariye bisobanuye ko kujya mu Rwanda nta yindi izagenda.

Abanyarwanda bahagurukira i Amsterdam bava mu bihugu bitandukanye by’i Burayi. Ikibuga cy’indege cya Amsterdam ni kinini cyane ku buryo ushobora gusanga aho indege ikuzanye igusize n’aho ugiye gufatira indi ari urugendo rugera kuri Kilometero imwe. Ibyo bisobanuye ko utinze gato indege ishobora kugusiga kandi wahageze.

Mu gihe amategeko mpuzamahanga ateganya ko indege yafunze imiryango idashobora kongera kuyifungura ahubwo ihita ifata ikirere, Ambasaderi Karabaranga arasaba akomeje ko abantu bakiva mu ndege bihutira kugana kuri KLM ibacyura i Kigali.

Ati “Abantu bakiva mu ndege ibagejeje Amsterdam, bagiye gufata ijya mu Rwanda babikora bihuta kugira ngo iyo igiye mu Rwanda itazabacika, kuko iramutse ibacitse ubwo byaba birangiye. Iyo indege imaze gufunga imiryango ntushobora kuwufungura uko byagenda kose.”

Byaba ikibazo gikomeye ku wasigara kuko atabasha kuguma mu Buholandi cyangwa gufata indege ngo asubire aho yaturutse.

Amb. Karabaranga ati “Uwo yacika byaba bibaye ikibazo kuko ntiyashobora kwinjira mu Buholandi kuko ubungubu nta muntu winjira mu Buholandi atari umuholandi cyangwa adafite ibyangombwa bituma atura mu Buholandi cyangwa mu Burayi mu buryo busanzwe, niba ari uvuye hanze y’u Burayi byaba ikibazo cyane kubera ko atashobora no gusubira aho avuye.”

“Bivuga ko niba indege imusize akaba adashobora gusubira aho avuye, adashobora no kwinjira mu Buholandi ni ikibazo gikomeye. Turashishikariza abantu gukora ibishoboka byose indege ikihabageza, abazi kwiruka biruke, abafite intege nkeya bashake twa tugare bihute kugira ngo babashe kugera ku ndege izajya mu Rwanda badakererewe.”

 

Ambasaderi yavuze ko abibasabye akomeje kuko batazi igihe icyo kibuga cy’indege kizongera gufungurira kandi nta n’uzi igihe ikirere cy’i Burayi kizongera gufungurirwa.

Aba bose bazataha, bamenyeshejwe ko bazashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 nk’uko itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe ribivuga.

Leta iherutse gufata umwanzuro ko guhera ku wa gatanu tariki ya 20 Werurwe, hazahagarikwa ingendo z’indege ziva cyangwa ziza mu Rwanda harimo na RwandAir zinyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali.

Ibi bizamara iminsi 30 ishobora kongerwa kandi ikaba itarashira. Ni mu gihe indege zitwara imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zizakomeza gukora.

Ni umwanzuro wafashwe hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza Isi, by’umwihariko mu Rwanda hakaba hamaze kugaragara abantu 40 bacyanduye.

 

 600 total views,  2 views today