Burera:Kutagira amasambu bidindiza iterambere ry’Abasigajwe inyuma n’amateka

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abasigajwe inyuma n’amateka bikunze kuvugwa ko aria bantu badahinduka mu myumvire n’imitekerereze, ariko ntabwo ariko bimeze nk’uko abo mu murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera babibwiye Rwandayacu.com.

Imiryango igera ku umunani yo mu mudugudu wa Kidaho , umurenge wa Cyanika,ivuga ko ibayeho nabi ku buryo no kuba bagira igitekerezo cy’iterambere batagira icyo barya kandi bakirara ahantu hadakwiye ni ubwo bubakiwe amazu ariko ntibagire ibiryamirwa.

Bigirimana ni umusaza wo mu basigajwe inyuma n’amateka afite imyaka isaga 70, avuga ko kuva mu gihe cya Repubulika ya kabiri, batangiye kugira imibereho mibi, kuko ngo bakuwe mu masambu yabo.

Yagize ati: “Tumaze igihe twarazuzubijwe, ni twe tugize imiryango ugira ngo ntituri abanyarwanda,ibyo duhabwa ni ukutugenera, inzu kuyibona ni ugusenga kandi nayo bakayiguha ugira ngo ni impuhwe, ariko se inzu nk’iyi nayo ubona bayubaka ari ukutwikiza kuko nta nzu imara umwaka itaguye, iyo nzu nay o ntacyo kurya uba ufite, tumaze imyaka igiye kugera kuri 60, dufite inzara kuko bidusaba gutoragura aho abandi banyarwanda bamaze gusarura, Leta ni iduhe ubutaka ibindi ibyihorere”.

Bizimana asanga ikibazo cyo kutagira amasambu bidindiza iterambere ryabo (foto Rwandayacu.com)

Umusaza Bizimana yongera ho nta muntu waraye ubusa ugira ibitekerezo

Yagize ati: “ Ubu ari nkawe ubaye nkatwe muri uru Rwanda wahora utekereza ko urabyuka ujya gusabiriza, utagira akazi nta sambu , isabune yo gukaraba arui ugutega amaboko, ukambwira ngo wagira igitekerezo k’iterambere?rwose ntimukaturenganye turi abanyarwanda nk’abandi turatekereza, ariko kuba duhora tuzerera nta bitekerezo twagira , umuzi w’ubukene n’ubujiji muducirira ngo ntiduhindura imyumvire ni uko turi mu bukene bw’akarande duterwa no kubura ubutaka, arega ni yo watoraguzwa mu njumbure z’abandi ufite ahawe ho guhinga hari icyo byakongeraho mu buzima bwawe”.

Nyirandunduri ni Uwasigajwe inyuma n’amateka nawe kuri ubu afite imyaka 68, we avuga ko n’ubutaka bari batuyemo hafi y’ibirunga bwagurishijwe babazana mu Cyanika none ngo babayeho nabi.

Yagize ati: “Twarishimye bamaze kutubwira ko batwubakiye inzu z’amabati, ariko nanone twatangajwe no kubona ubutaka bwacu twari dutuyemo bugurishwa ubu tukaba dusigaye tureba aya mabati gusa, ntabwo tugira icyo turya, ibi bi ntu rero bimaze kuturambira kandi ikibazo cyacu mbona nta muti urambye gishakirwa, hari gahunda ya Ndumunyarwanda ariko twebwe tubona tutayirimo, kuko tubayeho nabi kuruta uko abandi banyarwanda babayeho, tubaye mu nzara idashira , nta muntu muri twe wabona nibura afite ibiro nka bitatu by’ibishyimbo yizigamye, tujya mu mirima y’abandi aho basaruye tukabiteka bigashira tukajya gushaka ibindi mu muhanda bukeye”.

Nyirandunduri avuga ko ubuzima babayeho ari bubi(foto Rwandayacu.com).

Uwimbabazi Francoise we asaba ko ubuyobozi nibura bwafata umwanya bugatekereza amaherezo y’ababakomokaho.

Yagize ati: “ Njyewe nakuze njyana na mama guceba(Guhumba) mu mimirima  y’abandi njya mbaza ababyeyi banjye nib anta butaka twigeze mu muryango bakambwira ko Leta yabutwaye, nkibaza nti : “Ese ko turimo kubyara natwe abana bacu bazakomeza bazerere?, uwakweereka aho turyama ni hasi nk’inka” Rwose Leta niyicare yige ku kibazo cyacu bitari ibyo tuzagera ubwo dupfa dushire twishwe n’inzara”.

Uwimbabazi Francoise avuga arya avuye gutoragura mu njumbure z’ibirayi (foto Rwandayacu.com).

Ndayahandi Theodole ni umwe mu baturanyi b’abanyarwanda basigajwe inyuma n’amatek, avuga ko badashobora gutera imbere batagira ibyo barya nta n’akazi bagira.

Yagize ati: “ Rwose abasigajwe inyuma n’amateka bakwiye kwitabwaho kugira ngo bagendane n’abandi banyarwanda, reba nk’ubu iyo babonye ikiraka babahemba amafaranga 700, ku munsi ikiro k’ibishyimbo kuri ubu ni 600, ubwose azagura isabune, agure amavuta yo kurya n’ibindi kugira ngo agire indyo yuzuye, indyo mbi izamutera kugwigira mu mutwe, ubuse yajya mu matsinda gute ngo yizigame, nibareke kuvuga ko badahindura imyumvire, ahubwo babafashe kubona uburyo bakwikura mu bibazo, hari ahantu batuza inyamaswa mu Rwanda , kuki aho hose batafata igice kimwe bagakatiraho umunyarwanda ubutaka ariko aba bantu ntibakomeze gusuzugurwa bazerera mu gihugu cyabo, nibashakirwe aho guhinga habo bwite n’aho kuxza ngo ubutaka bahingamo babishyire muri koperative badashobora no kujyamo igihe bumva bashonje”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika na  bwo bushimangira ko ibibazo by’abasigajwe inyuma n’amateka birenze ubushobozi bwabo ariko ngo buri munsi ibibazo byabo babyohereza aho bikwiye gukemukira mu nzego zibakuriye.

Umukozi w’umurenge  wa Cyanika ushinzwe imibereho myiza y’abaturage no murengera abatishoboye Ahobantegeye Venantie ashimangira ko ibibazo byabo bizwi.

Yagize ati: “Ibibazo by’abasigajwe inyuma n’amateka birazwi hose , twebwe icyo dukora dushobora kubashakira ibikoresho by’ibanze, ariko ibijyanye n’amasambu, inzu ubona zishaje ntabwo byadushobokera kuko nta ngengo y’imari twabona, nifuza koko ko bibaye ngombwa bagira ubutaka bwabo bwite buri muntu, ariko ntabwo nakwizeza ko umurenge uzabagurira amasambu”.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’ibibazo by’abatishoboye mu murenge wa Cyanika  Ahobantegeye Venantie (foto Rwandayacu.com)

Mu murenge wa Cyanika kugeza ubu habrurwa imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka igera kuri 15 bose kandi babayeho mu buryo bwo guca inshuro no gusabiriza.

Ibikorwaremezo bagenda bubakira abasigajwe inyuma n’amateka akenshi biba bisondetse (foto Rwandayacu.com)

 

 

 

 

 

 

 2,434 total views,  2 views today