Rubavu: Icyambu cya Rubavu kirimo kubakwa kitezweho kuzamura ubukungu bw’akarere n’abagituriye

 

Yanditswe na Editor.

Abaturiye Umurenge wa Nyamyumba , akarere ka Rubavu, bavuga ko biteze impinduka zikomeye kuri bo n’akarere kabo muri rusange, ibi barabivugira ko akarere katangiye kubaka icyambu cyatangiye kubakwa muri uyu murenge kikaba kizabahuza na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’ibindi bice binyuranye by’u Rwanda.

Bizimungu Innocent ni umwe mu bikorera  bakanapakira imizigo kuri iki  cyambu,

Yagize ati: “ Ndi umuntu utunda nkanapakira imitwaro kuri iki cyambu nk’umukarani, uretse no kuba iki cyambu kiri kubakwa bikaba bigiye kuzamura urwego rw’isuku kubera ko wasangaga twigaragura mu byondo, nikimara kuzura kizongera ubwiza bw’umurenge wacu kandi kizamure n’iterambere kuko hari bamwe batinyaga kunyuza hano umusaruro wabo ikindi kandi ibi bizatuma n’amato menshi aza hano atange umusoro natwe akazi kiyongere turesheho gutera imbere”.

Imirimo yo kubaka ikiraro cya Rubavu irarimbanije

Rwubaka na we  ni umwe mu bikorera imizigo yagize ati: “ Iki cyambu tumaze igihe tugitegereje n’amatsiko menshi kuko kigiye kurushaho  kwagura ubucuruzi , dusanzwe dukore kurushaho kuko amato yakoreraga kuri iki kiyaga azarushaho kwiyongera bityo abatugana kandi bafite amafaranga ni n’inyungu ku karere kacu kuko kagiye kuganwa n’abantu benshi bava muri Kongo”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, ashimangira ko uretse ubwikorezi bwo mu mazi kizateza imbere n’ubuhahirane bw’ibindi bice bikorera mu kiyaga cya Kivu.

Yagize ati: “ Kubaka icyambu cya Rubavu ni umwe mu mishinga akarere gashyize imbere aho uzagafasha mu kwihutisha iterambere kuko kizongera urujya n’uruza kuri kiriya cyambu ndetse n’ingano y’ibyoherezwa mu tundi turere ndetse  n’ibizanwa bigatanga umurimo ari n’ako hanatezwa imbere ishoramari”.

Akomeza avuga ko ngo uretse uyu mushinga wo kubaka icyambu cya Rubavu, akarere ngo gafite n’indi mishinga migari, kuzuza isoko rya kijyambere rya Gisenyi, Kubaka Gare ya Rubavu, Kongera ibikorwa remezo by’imihanda ya Kaburimbo, ndetse no gufatanya na WASAC wo kongera amazi by’umwihariko mu mujyi wa Rubavu, ahari kubakwa uruganda rwa Gihira  ya II ndetse hakazanasanwa imiyoboro ku burebure busaga km100.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana atangaza ko hari imishinga myinshi iteganijwe mu iterambere.

Iki cyambu cya Rubavu cyatangiye kubakwa ku wa 10 Gashyantare 2020 , bikaba biteganijwe ko ikiciro cya mbere kizaba cyuzuye mu gihe cy’amezi 18 gitwaye amadorali,  y’Amerika asaga miliyoni 6,5.

Iki cyambu cya Rubavu kikaba gisanzwe gifasha akarere ka Rubavu, kimwe n’utundi turere tugera kuri 4, dukora ku kiyaga cya Kivu ndetse n’uduce dutandukanye twa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, aha hakaba hakunze kunyuzwa umusaruro ukomoka ku buhinzi.

 3,477 total views,  2 views today