Amajyaruguru: Abazatanga imirasire y’izuba ndabasaba gutanga ibikoresho biramba.Guverineri Gatabazi

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abazatanga imirasire, kuzita ku guha abaturage ibikoresho biramba ndetse na nyuma yo kubitanga bagakomeza gukurikirana imikorere n’imikoreshereze yabyo.

Ibi Gatabazi yabitangaje ubwo abaturiye intara y’Amajyaruguru bagezwagaho uburyo bwo kubona inguzanyo kugira  ngo babashe kwibonera inguzanyo muri za Sacco, igikorwa cyagizwemo uruhare na Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) ifatanyije na Banki y’Isi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo, aho bazakorana na Sacco ziri mu Mirenge itageramo umuriro w’amashanyarazi, zigahabwa amafaranga azunganira abaturage bakeneye imirasire, bakajya bishyura make hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe ukeneye imirasire arimo.

Guverineri Gatabazi yagize ati ” Abanyarwanda turi ab’agaciro dukunda n’iby’agaciro, ntabwo twifuza ko muzana ibikoresho bishyirwaho none ejo bigahita bipfa, umuturage agasigara ashakisha uwabimukoreye akamubura, ikindi mu gihe bimaze guhabwa abaturage hagomba kuba irindi tsinda rikurikirana uko bikoreshwa, ibi bintu bikwiye kwitabwaho, nibwo muzaba muduteye ingabo mu bitugu, abaturage bagacana bakava mu icuraburindi ubutarisubiramo baniteza imbere.”

Uwimana Jeanette ni Umucungamutungo wa Sacco ya Kivuruga,  avuga ko bazakomeza gukorana n’abaturage neza nk’uko bisanzwe, ndetse ko bizoroha kurushaho kubera ko bemerewe nkunganire.

Yagize ati: ” Twari dusanzwe dukorana n’abaturage tubaha inguzanyo y’imirasire, icyo tuzareba aha ni amabwiriza n’amategeko, kandi bizarushaho koroha kuko aha bemerewe nkunganire ku buryo inguzanyo bazahabwa ari nto, bityo no kuyishyura ntibizagorana, tuzakomeza kubaba hafi mu mikoranire.”

Abayobozi ba za Sacco mu majyarugu n’aba-Agents biyemeje gukora ubukangurambaga (foto Ngaboyabahizi P)

Umuyobozi muri BRD ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’itumanaho, Muhire Kato Herbert, yavuze ko ubu buryo bwa nkunganire buzafasha abaturage gucana bahendukiwe, kandi n’uwari ufite imbogamizi yo kutagira ingwate nawe abashe kubona iyo nguzanyo.

Yagize ati “Ubu buryo bwa nkunganire mu kubona imirasire buzafasha abaturage gucana biboroheye kuko bazaba bahendukiwe, twabikoze tubinyujije mu biganiro twagiranye n’abaterankunga bacu, bitewe n’icyiciro cy’ubudehe tuzajya tubunganira n’inguzanyo bazihabwe nta ngwate, tuzakomeza gukora ubukangurambaga bave kuri za buji, udutadowa, ahubwo bakoreshe iyi mirasire mu bikorwa bibateza imbere, abanyeshuri basubire mu masomo neza n’ibindi.”

Biteganyijwe ko mu myaka itanu iki gikorwa kizarangira ingo zisaga ibihumbi bine z’Abanyarwanda ziri mu bice bigoranye ko hagezwa umuriro w’amashanyarazi zibonye imirasire y’izuba. Hifuzwa ko 70% azaba ari abagore n’urubyiruko. Mu myaka itatu ishize hamaze gucanirwa 15% by’izi ngo, naho muri iyi myaka ibiri isigaye hakazifashishwa abakangurambaga kugira ngo ingo zisigaye nazo zicanirwe.

 

Muri uku guhabwa ibikoresho by’imirasire y’izuba, biteganyijwe ko umuturage uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, azahabwa nkunganire ya Leta ingana na 90% ubundi ahabwe inguzanyo ingana 10%, uri mu cyiciro cya kabiri azahabwa nkunganire ingana na 70% ahabwe inguzanyo ya 30%, naho uri mu cyiciro cya gatatu ahabwe nkunganire ya 45% n’inguzanyo ingana na 55%.

Biteganyijwe ko mu myaka itanu iki gikorwa kizarangira ingo zisaga 44500 z’Abanyarwanda ziri mu bice bigoranye ko hagezwa umuriro w’amashanyarazi zibonye imirasire y’izuba. Hifuzwa ko 70% azaba ari abagore n’urubyiruko. Mu myaka itatu ishize hamaze gucanirwa 15% by’izi ngo, naho muri iyi myaka ibiri isigaye hakazifashishwa abakangurambaga kugira ngo ingo zisigaye nazo zicanirwe.

 

 

 

 2,231 total views,  2 views today