Abanyarwanda bazibuka ku nshuro ya 26, abazagira ikibazo cy’ihungabana bazafashwa hirindwa Koronavirusi.Dr. Kayitashonga.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ikigo cy’ubuzima mu Rwanda RBC, cyatangaje ko bitewe n’ibihe bidasanzwe Igihugu kirimo bituma abantu bazibuka bari mu ngo, Abanyarwanda barasabwa kumenya abasanzwe bagira ibibazo by’ihungabana kandi bakababa hafi, mu gihe u Rwanda ndetse n’isi yose hazaba hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku nshuro ya 26.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Kayiteshonga Yvonne avuga ko gufasha abahuye n’ikibazo k’ihungabana bizakorwa hubahirizwa amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi ariko bakakirinda n’abandi.

Yagize ati “Kubera ko uwahungabanye aba yarahuye n’ibyago bikomeye, iyo hageze igihe nk’iki biragaruka. Bene abongabo bagira intege nkeya, tubabe hafi twubahiriza intera nibura metero imwe hagati y’umuntu n’undi, tumuhumurize, tumutege amatwi tutamwinjiza mu mateka y’ibitari ngombwa”.

Dr Kayiteshonga Yvonne, Umuyobozi wa RBC, asaba abanyarwanda kwibuka birinda koronavirusi.

Yongeraho ko ngo iki ingenzi ari ugusubiza uwahungabanye mu bihe Abanyarwanda barimo, bakumva ko ari mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakumva ko nubwo bari mu nzu batemerewe gusohoka muntu urimo kubahiga, kuguma mu rugo ari kugira ngo batajya guhura n’icyorezo cya Koronavirusi.

Yagize ati ” Dukomeze duhumurize abantu, abantu bazajya bahamagara nibiba ngombwa bahumurizanye. Twakoze ubushakashatsi mu 2018 dusanga abacitse ku icumu 28% bafite ikibazo k’ihungabana ariko abasigaye 72% bakomeye, bahagaze neza. Aba ni bo bazita ku bandi kuko nibo tuzi”.

Dr .Bizimana Jean Damacsene Umuyobozi wa CNLG, asaba abanyarwanda kwita ku bafite ibibazo by’ihungabana mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi ( CNLG), Dr Bizimana J.Damascène, avuga ko mu kwita ku bazahura n’ihungabana hateganyijwe uburyo bwo kubakurikirana, no kubitaho.

Yagize ati: “Twaje gusanga umurongo wa terefoni 114 ukoreshwa n’abantu benshi, ni yo mpamvu inzego zimaze kubiganiraho, twasanze bazaterefona ku bijyanye n’ihungabana mu gihe cyo kwibuka bazajya bakoresha 112 kuko 114 ikoreshwa cyane muri gahunda zijyanye no kwirinda COVID19”.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze na  bon go basanga abanyarwanda bakwiye kwibuka ariko nanone bakirinda Koronavirusi, nk’uko Mukamabano Ancile yabitangarije rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Twahuye n’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, twabuze abantu n’ibintu, imiryango irazima, ubu rero nanone mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 26, hari icyorezo cya Koronavirusi, dukwiye kwibuka ariko nanone turinda abanyarwanda na twe twirinda, tuzibuka abacu iteka ryose , ariko na twe tuzakomeza guharanira kubaho, ndemeranya na Leta gahunda yafashe muri ibi bihe bitoroshye twatewe na Korona,ndashishikariza abanyarwanda kwibuka ariko nanone baguma mu rugo birinda Koronavirusi”.

 1,010 total views,  4 views today