Musanze: Shingiro abacuruza imyaka babangamiwe no gucururiza mu isoko ridaha umutekano ibicuruzwa byabo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abacuruza imyaka mu isoko  rya Shingiro, ahazwi ku izina rya Nyiragihima, bavuga ko babangamiwe no kuba bacururiza ahantu umutekano wabo n’ibyabo utameze neza, kubera ko aho bahawe ngo bahacururize mu ishyamba hadasakaye cyangwa ngo hazitirwe.

Isoko ry’imyaka n’imbuto ryo mu murenge wa Shingiro,akarere ka Musanze,  riri muri metero 300, uvuye muri santere y’ubucuruzi ya Nyiragihima rikaba rihereye mu ishyamba aho abahagana n’abahacururiza bavuga ko iri soko riri mu bihuru, ahantu abajura n’ibisimba bibabuza umutekano bibasanga muri iryo soko.

Umwe mu bacururiza muri isoko avuga ribabangamiye cyane yagize ati: “ Iri soko riri mu ishyamba ahantu hatagira umuhanda , nta mashanyarazi, nta sakaro , ntirizitiriye , iyo umwe  munsoresore aje hano agahubuza kimwe mu bicuruzwa ntiwamubona kuko ahita yigira muri iri shyamba ntumubone, mu gihe cy’imvura turanyagirwa , umwijima wa hano na wo utuma tudakora amasaha uko bikwiye, twifuza ko iri soko rihabwa ibya ngombwa , tikubakirwa rigahabwa amazi n’amashanyarazi”.

Iri soko rya Nyiragihima muri Shingiro mta ,muhanda ujyayo kandi riri mu ishyamba ahantu hatazitiye.

Nsengimana  Jean Baptiste, ni umwe mu bazana ibirayimu isoko rya Nyiragihima avuga ko kuba nta muhanda ujya muri iri soko bimutera igihombo kinini.

Yagize ati: “ Iri soko muhanda ujyayo, iyo nzanye dayihatsu y’ibirayi kugira ngo mbigezemo binsaba gutanga andi mafaranga kugira ngo abakarasi babigezemo, bintwara amafaranga nagombye kuba mbona nk’inyungu bivuze ko nyigabana n’abo bakarasi.Kuba nta muhanda kandi bituma n’abakiriya batitabirira kuza kutugurira ibicuruzwa byacu , twifuza ko iri soko ryitabwaho kugira ngo dukomeze  kwiteza imbere”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro Munyentwari Damascene, avuga ko ikibazo cya ririya soko ry’ibiribwa kiri mu nzira zo gukemuka,kuko hari gukorwa ubuvugizi.

Yagize ati: “ Nibyo koko ririya soko ryagiye hariya kugira ngo ryunganire irya kijyambere riri hariya muri santere y’ubucuruzi ya Shingiro (Nyiragihima)kubera kubera ko abacuruzi bari bamaze kuba benshi, ikindi kandi cyabyihutishije cyane ni uko ririya soko rijya hariya ni ukubera Covid-19  kugira ngo abantu bakomeze kuyirinda, ibyerekeranye n’ibikorwaremezo, harimo amashanyarazi , amazi, kuryubakira ku buryo bakorera , ahasakariye ndetse n’ahazitiye ibi turimo gukora ubuvugizi ku buryo na byo biraza kubonerwa umuti”.

Isoko ry’ibiribwa rya Shingiro, usangamo imyaka inyuranye, imboga n’imbuto, abaguzi barigana abenshi bakaba bava mu mugi wa Musanze.

 3,087 total views,  2 views today