Nyaruguru: Abaturage bishimiye akazi k’imirimo y’amaboko bahawe harimo guhanga amaterasi
Yanditswe na: Ndayambaje Jean Claude
Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Ruheru bavuga ko bismiye imirimo y’amaboko bahangiwe na Leta, kandi banezezwa n’uko abayobozi baza kwifatanya nabo mu bikorwa, byo gufungura ku mugaragaro iyi mirimo.
Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, akanatangiza igikorwa cyo gukora amaterasi y’indinganire yabasabye kuyabyaza umusaruro ndetse, ashimangira ko bakwiye kujya bayabungabunga
Yagize ati “Ndabasaba gukomeza gufata neza aya materasi mwakorewe kandi mwabonyemo akazi, ikindi mukwiye kuyakora ku bwinshi, ku gira ngo murwanye isuri kandi mwongere umusaruro, ikindi ndifuza ko aya matarasi azabafasha kunoza ubuhinzi bw’ibirayi, icyayi n’ibindi kandi na Leta ubwayo yiyemeje kubagezaho imihanda, izabafasha kugeza umusauro ku masoko”.
Abaturage bo mu murenge wa Ruheru bishimiye ko bahawe imirimo u gukora amatarasi y’indinganire
Mukandekwe Cesarie ni umuturage wo mu murenge wa Ruheru yagize ati “Aya matarasi njye mbona ari ingirakamaro kuko aje gutuma ubutaka bwacu butazongera gutwarwa n’isuri gusa njyewe icyo mvuga uyu munsi ni uko twahawemo imirimo ituma tubasha kwikenura , nka njye nta kazi nagiraga, ibi rero bigiye gutuma nzabasha kwigurira ingurube kugeza ubwo izangeza kun ka nka.”
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yifatanije n’abaturae muri Nyaruguru mu gikorwa cyo gukora amatarsi y’indinganire.
Mukandekwe kandi akomeza ashimira Perezida Kagame, kubera imiyoborere ye myiza ituma abayobozi basabana n’abaturage.
Yagize ati “ Mbere nta muyobozi wikozaga umuturage ngo babe bakorana ibikorwa by’iterambere ngo abe yagera mu rugo rw’umuturage amwubakire inzu ariko kuri ubu umuyobozi yubakira umuturage kugeza ku bwiherero kandi yakase n’urwondo , reba nk’uyu munsi wabonye uburyo Minisitiri Gatabazi yari afite isuka , kuva ajya guhinga kugeza ayitahana, kandi ntabwo yavuze ngo hagire umuturage uyimutwaza,rwose Kagame yatoje abayobozi gucisha make no kwiyoroshya, ibi ni ibintu bituma twiyumvamo ubuyobozi.”
Kuba Minisitiri Gatabazi yareguye isuka akajya kwifatanya n’abo muri Ruheru , abaturage ngo babikuyemo isomo ryo kwicisha bugufi nk’umuyobozi
Mu Murenge wa Ruheru ibikorwa by’imirimo y’amaboko bigamije guha akazi abaturage baturiye umupaka, byahaye abagera kuri 510 akazi ko gukora amaterasi ku buso burenga Hegitari 50.
2,773 total views, 2 views today