Musanze: INES Ruhengeri yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 800, basabwa gukora umurimo unoze

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo yitabiriraga umuhango wo guha impamyabumenyi, abanyeshuri baharangije ku nshuro ya 11 bagera kuri 854, Umuyobozi w’ikirenga w’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent, yasabye abaharangije bose gukora ubushakashatsi bugamije kubinera ibisubizo by’ibibazo biri muri sosiyete Nyarwanda bijyanye n’iterambere kandi bakarangwa n’umurimo unoze.

Yagize ati: “ Mwebwe murangije hano ntimukwiye gupfusha ubusa ubumenyi  mukuye hano nimugende mubyaze ubumenyi umusaruro mukuye hano muhanga umurimo mukoresheje uburyo bw’ubushakashatsi ndetse no kunoza umurimo, ubu murangije amasomo ariko mugiye gukomeza no kwiyungura ubumenyi, kandi ibyo muzakenera byose Ines irahari izakomeza kubaba hafi, ubu ntabwo murangije ahubwo iyi ni intango kugira ngo mube abantu nyabo igihugu gikeneye koko, kandi mukomere ku muco wo gusoma no kwandika ndetse banasangiza abandi ibyo igihugu cy’u Rwanda kigenda kigeraho”.

Musenyeri Harolimana Vincent Umuyobozi w’ikirenga wa INES Ruhengeri asaba abarangiza kaminuza gukora umurimo unoze

Abarangije amasomo nabo biyemeje kubyaza umusaruro amasomo bahawe.

Nk’uko umwe mu bahawe impamyabushobozi,akaba arangije mu ishami ryitwa Food by Technologie yabibwiye Rwandayacu.com.

Yagize ati: “Ubu kuba ndangije mu ishami rijyanye n’imirire ndetse no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi ,ngiye gukoresha uko nshoboye kose kugira ngo ngere k’uruganda,aha navuga nko gukora imitobe inyuranye,ndetse no gukora ibiribwa bikomoka ku birayi,binyuze mu nganda, ariko ibi nkwiye kubikora noza umurimo ndetse nkurura abakiriya kugira ngo Made In Rwanda koko ikomeze kuba ku isonga muri gahunda y’abanyarwanda mukwigira”.

Padiri Dr. Hagenimana Fabien yishimira uburyo INES Ruhengeri igenda itera imbere n’uburyo igira uruhare mu bayituriye mu bikorwa by’iterambere.

 

Yagize ati: “ “Kuba INES-Ruhengeri ituye aha byakururiye Umujyi wa Musanze iterambere n’ubukungu. Abantu benshi barabona umukati, barakirigita ifaranga, ucuruza aragurirwa, abafite amacumbi abona abayakodesha.Ikindi navuga cy’umwihariko hano kuri INES Ruhengeri, abanyeshuri b’aho bagira umutima mwiza wo gufasha abatishoboye, muri gahunda ya Girinka, gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubakira ubwiherero abaturage batishoboye, ariko kandi tugakora n’ubushakashatsi butanga ibisubizo mu baturage, dufasha abubatsi, abafite inganda zongerera umusaruro agaciro, gupima ubutaka n’ibindi”.

Bamwe mu baturiye INES Ruhengeri bavuga ko yabongereye ubutunzi, nk’uko Habimana Gedeo wo u murenbge wa Musanze, abivuga.

Yagize ati: “ Kuva INES Ruhengeri yagera hano amasambu yacu yasamuye agaciro kuko nk’ubu isambu yaguraga ibihumbi 200, kuri ubu igeze muri miliyoni zisaga 10, ikindi ni uko twubatse hano amazu akodeshwa ku buryo nkanjye ubu ntabura ibihumbi byanjye 150, ubu namaze kumenya guihinga lkijyambere mbikesha INES Ruhengeri , mbese ubu abana bacu bigira hafi kandi na twe ikaduha amahugurwa ku buhinzi  n’ubworozi ndetse na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge”.

 

Kuva Ines Ruhengeri yafungura imiryango yayo mu mwaka wa  2003  kugeza ubu abanyeshuri basaga  ibihumbi 7000 nibo bamaze kugera ku isoko ry’umurimo.

 

 

 

 1,229 total views,  2 views today