Burera:Abahinzi bahangayikishijwe no kuba bataragezwaho ifumbire n’imbuto

Yanditswe na Rwandayacu.com

Bamwe mu bahinzi bo mu mirenge ya Cyanika, Gahungana  Kagogo , bavuga ko bahangayikishijwe no kuba batarabona ifumbire kimwe n’imbuto cyane cyane iy’ibigori.Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga iki kibazo bukizi kandi bugiye kugikemura.

Kanamugire Celestin ni Umuhinzi wo mu kagari ka Nyagahinga Umurenge wa Cyanika yabwiye www.rwandayacu.com ko kuba igihembwe cy’ihinga cyaratangiye kandi n’imvura ikaba igiye kugwa batarabona ifumbire ibintu bumva ko bizatuma mu minsi iri imbere nta musaruro bazabona

Yagize ati: “Kuri ubu dufite ikibazo gihora kigaruka buri gihe, ni ikibazo cy’ifumbire itatugereraho ku gihe, nk’ubu urabona ihinga riregereje twamaze gutabira imvura nayo urabona ko yaguye ubu nta n’ikiro na kimwe  cy’ifumbire wabaza muri uyu murenge, imbuto y’ibigori yo ntitukivuga nk’uko ibirayi twafunze umwuka ntawe ukivuga, twifuza ko ubuyobozi rwose bwajya buduhera ifumbire n’imbuto ku gihe”.

Mukamana Margueritte we avuga ko abashinzwe kubagezaho imbuto n’ifumbire ku gihe ngo kuko baba birengagiza ko baba bishyuye ibyo byose

Yagize ati: “N’ubwo batubwira Nkunganire ariko usanga na bwo tugihendwa  ariko rero nibaduhende batugezeho imbuto ku gihe, none se urambwira ngo umuntu azakwishyura imbuto uyizane igihe cyararenze ubwo uba wifuza ko atera imbere, ibi bintu ubuyobozi bwacu bubyiteho buduhe ifumbire n’imbuto ku gihe kuko ngira ngo mwarabibonye muri Covid 19, iyo tutagira ibirayi muri kano gace benshi inzara iba yarabamaze”.

Uyu muhinzi akomeza avuga ko kuri bo ifumbire y’imborera bayigejeje mu mirima yabo bategereje kuzayivanga n’imvaruganda , ariko ngo kugeza ubu yumiyemo, ibintu bashinja ubuyobozi ko butita ku kibazo cyabo.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Burera Nshimiyimana Jean Baptiste, avuga ko iki kibazo cy’imbuto n’ifumbire bagihaye umurongo

Yagize ati: “Ni byo koko ibyo abahinzi bavuga kuko kugeza ubu ifumbire mvaruganda ntabwo iraboneka , ariko duherutse gukorana inama n’abagoronome mbese abafite aho bahurira n’ubuhinzi bose, maze twemeza ko nibura buri wese yiyandikisha muri Smart Nkunganira , nkaba nabizeza ko mu minsi iri mbere bazaba bayifite kandi bitarenze ku 4 Nzeri 20203 bose bazaba bamaze gushyikirizwa ifumbire”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Burera Nshimiyimana Jean Baptiste(foto Ndayambaje J.c).

Akomeza asaba abahinzi gukomeza kurinda ifumbire yabo ko yumagana , kuko iyo izuba rikomeje kwica ifumbire ikayuka bityo bakitabira ibikatsi ngo barimo gufumbira.

Amabwiriza yo ku wa 11 Nyakanga 2023,  ajyanye n’itangwa ry’ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure harimo Nkunganire ya Leta mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A kuva tariki ya 11 Nyakanga 2023 kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2023.

Ingingo ya mbere y’aya mabwiriza iteganya ko ibihingwa Leta izunganira ku ifumbire mu gihembwe cy’ihinga 2024A, ari ibigori, ibishyimbo, ingano, soya, umuceri, ibirayi, imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto.

Imbuto z’ibigori ziriho Nkunganire ya Leta ziri mu bwoko butandatu ariko zigaterwa bijyanye n’imiterere y’agace zigiye guhingwamo, ah’imisozi miremire, imigufi igira imvura ihagije ndetse no mu misozi migufi no mu bibaya.

Imbuto ya macye ni iyo mu bwoko bwa RHM aho Ikilo kigura amafaranga 650 naho ihenze ikaba iyo mu bwoko bwa WH iri ku mafaranga y’u Rwanda 1000 ku Kilo kimwe.

Ni mu gihe imbuto ya soya iri mu moko abiri, iya macye ikaba ari RWSO igura amafaranga 580 ku Kilo naho Peka6/SB24, Ikilo kiri ku mafaranga y’u Rwanda 645 harimo Nkunganire ya Leta.

Naho ingano igiciro cy’imbuto y’indobanure kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 700 na 800 ku Kilo harimo Nkunganire ya Leta.

 88 total views,  2 views today