Musanze: Muhoza yahagurukiye ku rwanya ikitwa umwanda iyo uva ukagera

 

Yanditswe na  Chief Editor.

Mu bukangurambaga ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bukora hirya no hino muri uyu murenge, bushishikariza buri wese uhatuye kurwana urugamba rw’indwara zikomoka ku mwanda.Abawutuye na bo bemeza ko uyu murenge ukwiye kuba ba Bandebereho.

Ubwo umukozi w’umurenge wa Muhoza ushinzwe imibere myiza y’abaturage Kamanzi  Jean Bosco yasuraga abakorera mu magaraji yo muri uyu murenge cyane ko ari umurenge w’umugi wa Musanze, yabasabye kurangwa n’isuku ku mubiri no mu bitekerezo byabo.

Yagize ati: “ Gukora ni ngombwa kandi buri murimo uwukora aba afite uburyo yambaramo mu gihe awuriho, ariko birababaza iyo umuntu yiriwe mu igaraje  nimugoroba ukabona agiye mu kabari acyambaye itaburiya yuzuyeho vidanje, akajya mu modoka akicarana n’abandi acyambaye gutyo, muri resitora akibeshya ngo akarabye mbere yo gufungura kandi acyambaye umwanda, ubu twiyemeje guhangana n’umwanda ku buryo nibiba ngombwa nyuma y’ubukangurabaga uzakomeza kunangira azahanwa ».

Kamanzi akomeza asaba aba bakozi kugira isuku mu bitekerezo.

Yagize ati: “ Iyo umuntu atekereza neza abari Smart, ariko iyo afite imyumvire iri hasi ni bwo nyine usazanga yambaye ibitameshe, iwe atagira ubwiherero, ariko buriya isuku ijyana n’ibitekerezo na byo biba bisukuye , duhindure imyumvire rero kubirebana n’isuku , kugira ngo na twe dukomeze kugira ubuzima bwiza”.

Kamanzi asaba kandi ko isuku ikwiye kugira ibyangombwa ushingiraho.

Yagize ati: “ Dukwiye kumva mitiweli ari ngombwa,kuko nayo burya iyo umuntu ayishyize mu bikorwa bigaragara ko imyumvire ye isukuye;kwirinda ibiyobyabwenge na byo bituma isuku iba nkeya kuko uwasaritswe na byo ntiyibuka isuku, ikindi ni uko kwanika imyenda hasi bitemewe  kimwe n’ibiryamirwa, umuryango ukwiye kugira umugozi wo kwanikaho imyenda”.

Bimwe mu byo umurenge wa Muhoza udashaka hari n’uko abakora mu igaraji batajyana imyenda y’akazi mu myidagaduro .

Abaturiye umurenge wa Muhoza bashishikarizwa kandi kubungabunga umutekano, kwirinda isambanywa rikorerwa abana, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muhoza na  bo bishimira ingamba uyu murenge wafashe nk’uko Nkundabatware Jean Baptiste wo mu kagari ka Ruhengeri abivuga.

Yagize ati: “ Burya twambaye ikirezi ariko bamwe ntibamenya ko kera muri Muhoza , kuko hari bamwe bagita imyanda ku nzira , abandi bakarira mu muhanda , ariko noneho ikibabaje ni ukubona umuntu avuye ku mirimo cyane mu igaraje acyambaye isurubeti akumva yajya mu bandi , ni ngombwa ko Muhoza iza ku isonga mu isuku, kuko burya iyo ubonye Muhoza nta suku , bivuze ko n’akarere kose ariko kameze kuko nitwe rembo ry’akarere, ni cyo kirezi navugaga, ubu rero twiyemeje ko buri wese aho atuye mu kagari mvukamo, kukjya twegera uwo ariwe wese tubona ko ashaka kutwanduriza isura binyuze mu mwanda, kandi nshimira gahunda nziza umurenge wacu wafashe mu  guhangana n’umwanda”.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 50% by’indwara muntu ahura na zo ziba zituruka ku mwanda no kutitwararika ku isuku, kimwe no kwirinda , ibi rero ngo umurenge wa Muhoza ntubyifuza uretse muri Muhoza  gusa ahubwo mu Rwanda hose.

 1,240 total views,  2 views today