Rwanda:Intore z’Indahangarwa zizifashishwa mu kurwanya COVID-19 mu mashuri

Yanditswe na Bagabo Eliab

Bibaye bidahindutse mu buryo budasanzwe byatuma amashuri adatangira muri Nzeri 2020, ibi bikaba bisaba ko hashyirwamo ingufu mu kurwanya no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) yagaragarije abafatanyabikorwa bayo ko harimo gutegurwa urugerero rw’Intore zarangije amashuri yisumbuye na Kaminuza zizafasha muri icyo gikorwa mu bigo by’amashuri.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Lt Col Migambi M. Desire, asobanura ko izo ntore zizahurizwa mu rugerero rw’Indahangarwa nk’imwe mu ngamba z’Intore zigizwe n’urubyiruko rufite imyaka hagati ya 18 na 35.

Avuga ko bidahindutse muri Nzeri ari bwo hazatangizwa urugerero rw’Indahangarwa, yongeraho ko Komisiyo y’Itorero yari isanzwe itegura urugerero rw’Inkomezabigwi rwakorwaga n’abana barangije amashuri yisumbuye.

Yagize ati: “Ubu turashaka gutera indi ntambwe tubavange n’abarangije kaminuza, birumvikana Inkomezabigwi n’Intagamburuzwa abo bose bagakora ingamba duteganya kuzajyana ku rugerero”.

Lt Col Migambi asobanura ko impamvu yo kubahuriza hamwe ari ukugira ngo bagire uruhare mu kurwanya COVID-19 n’ubundi bukangurambaga.

Yagize ati: “Ibi bihe turimo ni ibihe bidasanzwe, turasaba urubyiruko aho ruri hose kugira uruhare mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. Twumva ari yo ntambwe twashakaga gutera kugira ngo uru rugerero rufashe muri gahunda za Leta, bakore ubukangurambaga bunyuranye hirya no hino muri gahunda z’uburezi, gahunda z’ubuhinzi, mu ikoranabuhanga, guhamya isibo y’intore, no gukomeza gufasha itorero ry’umudugudu gukora neza”.

Avuga ko intore zigiye ku ruhembe rwo kurwanya koronavirusi. Bivuze ko ngo hari ingamba zisanzwe ziriho ariko zo ni za mugabwa mbere mu kuzumvikanisha neza, zikajya kwigisha uko icyo cyorezo kitagomba gukwirakwira.

Yagize ati: “Murabona ko mu kwezi kwa Nzeri amashuri azafungura, hakenewe amaboko menshi kugira ngo dukumire icyorezo cya COVID-19”.

Umukozi ushinzwe ibijyanye no kwemerera amashuri gukora mu Kigo k’Igihugu cyo guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda WDA, Habiyambere Ildephonse yashimye urugero rw’Indahangarwa avuga ko hari byinshi ruzafasha.

Intore zizifashishwa mu gukumira Covid-19 (foto Imvaho Nshya).

Avuga ko hari abanyeshuri bazava iwabo bajya ku ishuri, ariko kugira ngo nibagera ko ishuri badakomeza kwandura, bazabifashwamo n’intore zo ku rugerero.

Yagize ati: “Twari dukeneye kubona izindi mbaraga zidufasha cyane cyane ko igihe mwarimu ari mu ishuri arimo kwigisha atamenya uko hanze bimeze mu gihe abana bagiye gukina. Dukeneye rero abantu badufasha, tukumva ko iri torero ry’Indahangarwa rigiye kutubera igisubizo. Intore zizadufasha kumenya niba kandagira ukarabe zihari cyangwa zujuje ibisabwa, niba amazi ahari, kubahira intera ya metero imwe niba byubahirizwa, kwambara agapfukamunwa birubahirizwa uko bikwiriye, kumenya niba abana bapimwe umuriro.

Mu gufungura bizaba byiza gukorana n’Indahangarwa kugira ngo dukomeza kumenya amakuru y’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19”.

Ndacyayisenga Dynamo, umukozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yishimira ko Minisiteri y’Ubuzima idakora yonyine kuko ikorana n’izindi nzego zitandukanye kugira ngo ibashe guhangana n’icyorezocya Koronavirusi.

Yagize ati: “Intore zizadufasha mu rwego rw’ubuzima mu ugukomeza kurwanya igwingira ry’abana, kwigisha kuringaniza imbyaro, guhangana n’indwara zitandura, guhangana n’ikibazo cy’urubyiruko runywa ibiyobyabwenge, ibyo byose tuzabifashwamo n’intore kandi twabyishimiye”.

NIC igaragaza ko urugerero ruzamara amezi atatu ariko igihe urugerero ruzatangirira bikazaterwa n’ingengabihe n’imiterere ya COVID-19. Urugerero ruciye ingando ngo narwo ruzaba bitewe n’uko icyorezo kizaba gihagaze.Byakunze kugaragara ko urubyiruko ruri ku rugerero rukora ibikorwa byinshi nbinyuranye mu guteza imbere igihugu.

 

 

 

 

 909 total views,  2 views today