Rwanda: Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe, Rusesabagina warwanyaga u Rwanda yatawe muri yombi

 

Yanditswe na rwandayacu.com

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa mbere tariki ya 31Kanama rweretse itangazamakuru  Paul Rusesabagina Umuyobozi w’ishyaka rya MRCD, ari na ryo rifite umutwe witwara gisirikare wa FLN wigambye ibitero byahitanye abantu batandukanye mu bice bikikije ishyamba rya Nyungwe.

Mu masaha y’igitondo yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama ni bwo Rusesabagina ufungiye kuri  Sitasiyo ya Polisi ya Remera, yeretswe itangazamakuru, akaba yarafashwe ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga nk’uko ubuyobozi bwa RIB bubitangaza.

RIB yavuze akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Umunyarwanda yaciye umugani ati: “ Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe”. Rusesabagina hashize igihe  ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda  kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage mu duce dutandukanye tw’uRwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

Birangiye Rusesabagina ageze mu maboko ya RIB.

Uyu Rusesabagina yanamenyekanye cyane mu bikorwa bitandukanye bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu kwigaragaza nk’intwari yarokoye Abatutsi muri Hoteli de Milles Collines, byaje gukinwamo filime yiswe Hotel Rwanda.

Bmwe mubanyarwanda ndetse n’abatangabuhamya ntibahwemye kugaragaza ko Rusesabagina uvugwa muri filime Hotel Rwanda, ari na yo yamugize icyatwa bigatuma abantu benshi bamuha umwanya, atandukanye kure n’uwa nyawe babonye mu 1994.

Bamwe bavuga ko Rusesabagina atigeze aba n’Umuyobozi wa Hotel des Milles Collines ahubwo na we yahageze ahunga agahita yigira umuntu ukomeye kugira ngo abone uko yambura Abatutsi bari barahahungiye yitwaje kubahisha no kubacumbikira.

Rusesabagina ugeze mu zabukuru ngo yari agamije kubohora u Rwanda

Iyi filime yamaganiwe kure kuko Rusesabagina yiyitirira ibikorwa byiza, agakinwa muri iyi filimi agirwa intwari nyamara abo avuga ko yarokoye yarabacucuraga utwabo, nabo bakabyemera kugira ngo baramuke kabiri.

Rusesabagina ubwo hafatwaga uwi wiyitaga Major Sankara, ariwe Nsabimana Callixte, yavuze ko kuba uriya mugabo yarafashwe bitabaciye integer bazakomeza gukora ibishoboka byose kugeza babohoye u Rwanda.Ubu rero ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga, ndetse n’iperereza Rusesabagina nawe yafashwe nk’uko RIB, ibitangaza , uyu mugabo akaba yarakunze kuba mu bihugu by’uburayi na Amerika.

 1,456 total views,  6 views today