Musanze:  Gataraga babangamiwe n’ibimashini bikora imihanda byabangirije imyaka.

 

Yanditswe na Chief Editor.

Abaturage bo mu murenge bo murenge wa Gataraga akarere ka Musanze, bavuga ko bahangayikishijwe  no kuba  kuri ubu barimo kwangirizwa imyaka n’imashini zikora imihanda  kuri ubu zirimo kubangiriza  imyaka  kandi batabizi , bakaba bifuza kurenganurwa.

Ni igikorwa cyo gukora umuyoboro w’amazi , aho abaturage bagera kuri  60 bahinga mu  kibaya cya Kinyamukubi kiri mu murenge wa Gataraga muri Musanze bangirijwe imyaka , bakaba basaba guhabwa ingurane y’imyaka yabo yaranduwe na Rwiyemezamirimo watsindiye gukora umuyoboro w’amazi Gataraga- Nyamagumba, mu rwego rwo kongera amazi  umugi wa Musanze no mu nkengero zawo.

Bamwe mu baturage bavuga ko batishimiye ibi bikorwa nk’uko Uwizeyimana Agnes yabivuze.

Yagize ati: “ Izi mashini twagiye kubona tubona ziraje ziturandurira ibigori, ibitunguru mbese imyaka y’amoko yose, ubu rero ibi ni ibintu bigiye kuzatutera inzara rwose kandi iyi  myuaka rwose yari igeze mu gihe cyo kubagarwa , ngira ngo muzi na twe uko muri iyi minsi imyaka iri guhenda , rwose ubu Leta niturwaneho rwose ibi ni akarengane”

 

Abanyagataraga bavuga ko batazi ikizabatunga bashingiye ko imyaka yabo yangijwe.

Abakozi ba kompanyi ya Sinohydro  bavuga ko bategetswe kurandura iyo myaka ,ariko baza gukomwa mu nkokora n’abaturage imirimo irahagarara.

Umwe muri bo yagize ati: “ Twebwe twategetswe kuza gukora akazi ku buryo nta kindi twari kurenzaho , gusa na twe abaturage bari bagiye kutwica pe”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gataraga na bwo bushimangira ko butamenyeshejwe iki gikorwa ngo kuko cyaje mu buryo butunguranye nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga Sebashotsi Jean Paul, yabitangarije Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Ku wa gatatu ni bwo twabunamuyemo kuko bari baje birara mu myaka y’abaturage nta n’ikintu na kimwe twari tubiziho, twarabahagaritse rero kugeza igihe hazabarurirwa imitungo y’abaturage, kuko umuturage ni uburenganzira bwe guha agaciro imitungo ye”.

Muligo Jean Claude,ni  Umuyobozi wa WASAC ishami rya Musanze avuga ko bamaze guhagarika iyo kompanyi, yari yigabije imyaka y’abaturage.

Yagize ati: “ Iyi kampani twayihagaritse kuko ibintu yakoze ntabwo byari byumvuikanyweho , aha rero tywabahagaritse kuko byadutunguye WASAC ni yo ishinzwe gukora ibikorwa nk’ibi ariko dufite ba rwiyemezamirimo baba baratsindiye amasoko”.

Uyu muyoboro uzaba ufite ibirometero bigera kuri 12, ji wo uzageza amazi mu gice kinini cy’umugi wa Musanze, mu trwego rwo kongerera amazi menshi abaturage dore ko ikibazo cy’amazi kuri ubu cyari ingorabahizi kubatuye umugi wa Musanze.

 

Abaturage iyo bareba ibyabo byangizwa barumirwa

Ibimashini bikora imihanda bigenda birandagura imyaka y’abaturage ntakubanza kubabarira imitungo

 1,251 total views,  2 views today