Rwanda: Abanyarwanda barasabwa kuzibukira Ruswa. Murekezi Anastase Umuvunyi mukuru

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu gihe tariki ya  11 Nyakanga  buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’amahanga mu kwizihizwa Umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya ruswa, Leta y’u Rwanda ishimangira ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu bigize Umugabane w’Afurika mu guhashya icyo cyago, gihombya ibihugu bigize uwo mugabane miliyari zirenga 148 z’amadorari y’Amerika buri mwaka.Ariko umuvunyi mukuru w’u Rwanda Anastase Murekezi we asaba bamwe mu banyarwanda bafite ingeso mbi yo gukunda ruswa kuyizibukira

Yagize ati: “Buri wese arahamagarirwa kuba inyangamugayo, kwirinda ruswa akayirinda n’abo babana, abo bakorana cyangwa abo ayobora, gufasha ubutabera, akaba ijisho ry’Igihugu yita cyane ku kumenya amakuru ku mutungo w’Igihugu no gutanga amakuru ya ruswa ku nzego zibishinzwe. By’umwihariko, inzego z’ubutabera zirashishikarizwa guhora zisuzuma, harebwa aho ruswa yanyura hose muri serivisi batanga, kugira ngo bafunge ibyo byuho.”

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Murekezi Anastase avuga ko buri wese akwiye kwirinda ruswa

Urwego rw’Umuvunyi rwon geraho ko ngo n’ubwo abatanga n’abakira ruswa bagira ubufatanye buri mu ibanga rikomeye mu guhisha ibimenyetso, guhishirana n’ibindi, u Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba nshya zigamije guhashya ruswa.

Umuvunyi Mukuru, avuga ko   inzego z’ubugenzacyaha ndetse n’izindi nzego z’ubutabera zongereye ingufu mu kugenza no gukurikirana ibyaha bya ruswa n’ibindi bimunga ubukungu bw’Igihugu.

Uyu Munsi washyizweho mu Nama Nshingwabikorwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia ku wa 25-27 Mutarama 2017, hashingiwe ku Masezerano Nyafurika yo gukumira no kurwanya ruswa yemerejwe i Maputo muri Mozambique, ku wa 11 Nyakanga 2003.

Kuri uyu munsi ni ho ibihugu by’Afurika, abikorera, imiryango itari iya Leta, itangazamakuru sosiyete sivile n’abaturage baba abari muri Afurika n’abari ku yindi migabane, bihamagarirwa gutekereza ku bubi bwa ruswa no gushyira imbaraga mu bufatanye bwo kuyirandura.

Mu mwaka wa 2019, icyegeranyo “Corruption Perception Index” (CPI) cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu kurwanya ruswa, ku mwanya wa 4 muri Afurika (rukurikira Seychelles, Botswana na Cape Verde), naho ku Isi yose ruba urwa 51.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ubutabera Buboneye, Inkingi Ikomeye mu Kurwanya Ruswa.”

 1,950 total views,  2 views today