Amajyaruguru: Guverineri Gatabazi asaba abahabwa inguzanyo muri VUP kuyikoresha icyo yagenewe
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda ya VUP yo gutanga inguzanyo izwi ku izina rya Finacial Service,mu ntara y’Amajyaruguru Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye buri wese uhabwa iyi nkunga ko akwiye , kuyishora mu mishinga ibyara umusaruro.
Guverineri Gatabazi Yagize ati: “ Abahabwa iyi nguzanyo murasaba kuyishora mu mishinbga mwayigeneye, ntabwo umuntu ahabwa amafaranga nk’inguzanyo ngo ayirye ishire, nimuyishore mu mishinga ibyara inyungu, murasabwa nanone gukurikirana imishinga yanyu buri munsi , musuzuma ko mwunguka cyangwa se muhomba, ibi ni byo bizatuma mugera ku ntego mwihaye mujya kwaka inguzanyo”.
Iki gikorwa cyatangiriye mu murenge wa Cyumba, akarere ka Gicumbi, ku ikubitiro imishinga 110,kandi buri mushinga ukaba ugomba guhabwa ibihumbi 100, ni yo yahawe inguzanyo izajya yunguka 2%.
Mu murenge wa Cyumba biteganijwe ko hazatangwamo inguzanyo yose ingana na 11.900.000 z’amafaranga y’u Rwanda.Intara y’Amajyaruguru ikaba ariyo yaje ku isonga mu rwego rw’igihugu gutangiza iyi gahunda, ibintu imiryango yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bishimira.
Guverineri Gatabazi asaba abahabwa inguzanyo ya VUP kuyikoresha icyo yagenewe kugira ngo biteze imbere.
3,274 total views, 2 views today