Ruhango: Kinazi na Kinihira bakeneye imihanda iborohereza ubuhahirane
Yanditswe na Editor
Abaturage bo mu mirenge ya Kinazi na Kinihira mu karere ka Ruhango bavuga ko kuba umuhanda Bweramvura –Karongi udakoze neza ngo wubakwemo ibiraro , ari kimwe mu bituma umusaruro wabo utagera ku isoko, kimwe n’imigenderanire.
Umwe mu baturage yagize ati: “ Twebwe abatuye mu murenge wa Kinazi turahinga tukeza ariko ,kuba nta kiraro dufite bituma tutagira ubuhahirane n’akarere ka Karongi, iyo umugezi wuzuye nta bwo dushobora kwambuka, hari akagezi bita Kiryango gatuma tutagera ku murenge wa Mwendo , ariko bibaye ngombwa bakora ikiraro byatuma tudakomeza kuzengeruka, ibi kandi bituma n’abamamyi batwubikaho urusyo bakaduhenda ku musaruro wacu, rwose ubuyobozi nibugikoreho, tuve mu bwigunge dukeneye ko Bweramvura –Karongi bikorwa ”.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko ikibazo cy’imihanda n’amateme muri aka karere cyane kuri uriya muhanda wa Bweramvura- Karongi ngo kuko uri muri gahunda yo gukorwa
Yagize ati: “ Akarere kacu dufite gahunda yo kubaka amateme (ibiraro) 70 muri uyu mwaka , twatangiye gukora ibijyanye n’ubushobozi bwacu aho kuri ubu turi gutegura imbaho cyangwa se ibiti byo gutinda ibiraro, kugira ngo nyine abaturage bakomeze ubuhahirane , imirimo myinshi kandi izakorwa muri gahunda ya VUP, indi mihanda minini ikeneye kaburimbo nko ku kiraro cya Cyunyu bihuza umurenge wa Kinazi na Kabagari byo bikeneye ingufu nyinshi nyuma yo gusenywa n’imvura , ubu turimo gushyiraho akayira abaturage bambukiraho, uwo muhanda wa Bweramvura –Karongi na wo bashonje bahishiwe”.
Ibiraro hamwe muri Ruhango bigenda bisenywa n’imivura nyinshi
Akarere ka Ruhango ni kamwe mu tugize intara y’Amajyepfo tweza urutoki n’imyumbati ku bwinshi , kuba rero abo muri Kinazi batabona uburyo bwo kugeza umusaruro wabo ku isoko bituma bahura n’igihombo.
10,077 total views, 4 views today