Rubavu: Inzoga bita Mudu ikomeje guhungabanya umutekano mu miryango

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturage mu murenge wa  Cyanzarwe, bavuga ko inzoga y’inkorano yitwa Mudu, ikomeje gutuma imirwano yo mu ngo hato na hato ikomeza kongera umurego, aho abagabo bamara kuyinywa bagakubita abagore babo, abagore na  bo bamara kuyinywa bakishora mu buraya.

Umwe mu bagore bo mu kagari ka Bisigari, avuga ko iyi nzoga bita Mudu, uretse no kuba ngo ihungabanya umutekano igiye kubatera ubukene

Yagize ati: “ Iyi Mudu ikomoka ku bisigazwa nakwita imbetezi zo muri Bracerie, bamwe bajya kubiyora aho uruganda ruba rwabimenye bavuga ko ari iby’ingurube, bakaza bagakamuramo inzoga bakayinywa bavuga ko irabagaruza muri Mudu(ituma basubiza ubuzima ku gihe no mu byishimo), iyo bamaze kuyinywa rero umugabo aba nk’ikihebe akamena icyo abonye cyose, ari umwana ari ibiryo, mbese ibintu byose akumva yabimenagura”.

Uyu mugore akomeza avuga ko nta mugabo utinya no kuba yakura itungo mu rugo ifaranga rivuyemo akarijyana  mu tubari ducuruza iyo nzoga

Yagize ati: “Umugabo ntatinya gukura ingurube mu kiraro, kubera irari ry’iyo nzoga nkanjye umugabo wanjye aherutse kujyana ingurube ku isoko amfaranga ayangiriza muri Mudu, atahana ibihumbi 20 gusa kandi ngo yari yayigurishije 60, urumva nyine kuko iyo umuntu amaze kunywa iyi nzoga ata ubwenge amwe yarasesaguye andi yenda barayamwibye sinamenya”.

Bamwe mu bagabo bo bavuga ko ngo n’ubwo ari ikinyobwa gisindisha byihuse ngo kinavura inzoka ngo n’ubwo ikomoka mu byo baba bakuye mu ngarani ,nk’uko Kamasa Eliab yabibwiye rwandayacu.com

Yagize ati: “ Iriya nzoga nta buziranenge iba ifite ni ukuri, urumva iva mu bintu baba bagiye bayora hirya no hino ku ruganda rwa BRALIRWA, mu ngarani mbese muri rusange, irasindisha byihuse , ariko nanone nkanjye ukanywa numva inzoka zicuramye, kandi umuntu ahita yiyumvamo akanyabugabo mbese ukajya muri mudu nk’uko babikubwiye, cyokora cyo nta mugabo wayihamije ubura kugera mu rugo ngo ntarwane”.

Ngo bamwe mu bagore iyo bamaze kuyinywa biteretera abagabo nk’uko umwe mu bagore bo muri Cyanzarwe abivuga

Yagize ati: “Iriya nzoga igipipiri  (icupa rya plasitike)kigura amafaranga 30, ariko umugire amara kuyinywa ngo akumva ubushagarira yabura umurongora rero ubwo akariremesha , akagenda ayambira umugabo ahuye nawe wese, hano rwose uzaze nko mu gihe cya sakumi n’ebyeri, uzajya ugenda ubisikana n’abagore bitega, abandi biryamiye munsi y’imikingo n’abagabo b’ababandi,rwose iyi nzoga turasaba ko ubuyobozi buyihiga igacika”

Umugabo umaze kunywa Mudu yiryamira aho aho ageze iyo imuzahaje(foto rwandayacu.com)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe Nzabahimana Evariste nawe yemera koko ko iyo nzoga iriho  mu murenge ayobora ariko ngo mu gihe cy’icyumweru kimwe iraba imaze gucika

Yagize ati: “Iyi nzoga y’inkorano koko mu murenge wacu irahavugwa, ariko ndagira nkubwire ko mu cyumweru kimwe utazongera kumva n’izina ryayo hano muri Cyanzarwe, tyigiye kubikurikirana”.

Muri iyi minsi mu bice binyuranye by’igihugu cy’u Rwanda hakomejwe kuvugwa inzoga z’inkorano, Leta nayo ikomeje kuzirwanya ariko isaba abenga inzoga kubuhiriza ubuziranenge, ariko bamwe banze kuva ku izima ari n’aho buri munsi havuka ubwoko bw’inzoga z’inkorano bunyuranye, abandi na  bo byitwa ko bafite inganda ngo berekana mu kigo cy’ubuziranenge ikinyobwa kiza , ariko bagera ku kazi kabo mu nganda bakikorera ibyangiza ubuzima bwa Muntu, aha rero ni ho hakwiye gushyirwa ingufu kugira ngo hahoreho igenzura rya buri gihe, kandi hagashyirwaho n’amategeko akarishye ku bantu bose bakora inzoga z’inkorano.

 308 total views,  2 views today