Muhanga: Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO) irasaba abagabo kudahishira ihohoterwa ribakorerwa

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu biganiro byateguwe  n’Umuryango Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO)  wagiranye n’imiryango  itari iya Leta ikorera  mu karere ka Muhanga, byagaragaye ko muri aka karere abagabo bahohoterwa ntibabivuge ngo batamwara imbere ya bagenzi babo, aha ni ho IMRO, ihera isaba aba bagabo gushyira ahagaragara ihohoterwa ribakorerwa.

Imiryango itari iya Leta yatanze ibitekerezo ku bijyanye n’uburyo buri wese yabona ubutabera (Foto Ngabo Protais).

Ihorere Munyarwanda Organization ni umwe mu yigisha uburenganzira bwa Muntu, ukaba ubinyuza mu matsinda no mu yindi miryango itari iya Leta bakorana, Mukandungutse Charlote,Umuvugizi w’uyu muryango mu bijyanye n’amategeko,ashishikariza buri mugabo wese gutanga amakuru ku bijyanye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose akorerwa mu ngo

Aragira ati “ Ihohoterwa ntirigira umupaka ku kiremwa Muntu , abagabo rero baba bahohoterwa birakwiye ko babivuga , kuri twe rero nka IMRO, tugenda dukora ubukangurambaga ndetse n’ubuvugizi, ibi kandi tubihuruyeho n’indi miryango itari iya Leta, ntibikwiye ko umugabo ahohoterwa ngo agire ipfunwe ryo kuvuga ibyamubayeho, nibareke kwizirika ku muco utuma badindira mu iterambere kuko amakimbirane  mu ngo atera ubukene”.

Mukandungutse Charlote,Umuvugizi w’Umuryango IMRO  mu bijyanye n’amategeko(foto Ngabo Protais).

Mukandungutse akomeza avuga ko abagabo bo muri Muhanga badakwiye kwizirika ku muco ngo bahishire ibibi bibakorerwa.

Yagize ati: “ Hari bamwe mu bagabo bagifite ya ngeso yo gutwara umuco  nabi aho bavuga ngo amarira y’umugabo atema ajya mu nda iyo yuzuye se ajya hehe? Ngo nta mugabo uvuga ko umugore yamukubise , rwose abo bagabo nibakuremo uwo mwambaro bamaranye imyaka myinshi muRwanda wo kutava ku izima, bawumese bumve ko kuvuga ko wakorewe ihohoterwa ari kimwe mu  bizakemura burundu amakimbirane yo mu ngo ndetse n’imfu za hato na hato zigacika burundu”.

Kuba hari bamwe mu bagabo bagihishira ihohoterwa ribakorerwa  mu karere ka Muhanga bishimangirwa na bagenzi babo bavuga ko baterwa agahinda no kuba hari bamwe mu bagabo bagitsimbaraye ku ngeso mbi yo guhishira ihohoterwa bakorerwa n’abagore bashakanye, ibi ngo bakaba babikora bagamije kwihagararaho kandi baba bakomerewe nk’uko Mulindahabi Ezechiel yabibwiye rwandayacu.com

Aragira  ati “ Rwose njye sinkubeshya kimwe na bagenzi banjye duhuje imyumvire nk’uko umuco ubitubwira kandi twakuriyemo sinakubitwa cyangwa se ngo ntukwe n’umugore buke mu gitondo njye kwa Mudugudu, mvuge ko nakubiswe, byatuma nsuzugurika no mu bandi bagenzi banjye, njya mbona hari bamwe birirwa biha rubanda ngo abagore babima ibiryo, abandi barabakubita njye ntabyo navuga”.

Dusingizima Dieudone we ashimangira  ko kutavuga ihohoterwa umugabo aba yakorewe aba ari ubugwari no kwishora ahantu habi ndetse bijyana mu rupfu

Aragira  ati “Njyewe iyo ntaza kuvuga ihohoterwa nakorerwaga n’umugore ubu mba narapfuye cyangwa se narafunzwe, kuko twahoraga mu makimbirane mu rugo njye n’umugore , hari ubwo rwose yanankubitaga ariko nagerageje kubibwira ubuyobozi buradufasha , umugore wanjye bamwereka uburenganzira bwanjye n’ubwe, badusobanurira ihame ry’uburinganire none kuri ubu tumeze neza, umugabo wanga gusangiza abandi ibibzo bye n’ikigwari , kandi arebye nabi yanapfa, abagabo rero nitwirekure tuvuge ihohoterwa dukorerwa”.

Bamwe mu bagize imiryango itari iya  Leta muri Muhanga (foto Ngabo Protais).

Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryamagana ivangura iryo ariryo ryose n’irishingiye ku gitsina. Rivuga ko umuryango ariwo shingiro kamere ry’imbaga y’abanyarwanda, ni ukuvuga, umugabo, umugore n’abanaIngingo ya 19 n’iya 20 mu itegeko no59/2008 rikumira ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina, ndetse rikanagena ibihano.

Kugeza ubu umuryango IMRO, ukorera mu turere, dutandukanye tw’igihugu tugera kuri 11.

 

 1,135 total views,  2 views today