Imikino:Mazimpaka wakiniraga Rayon Sports biravugwa ko yaba yasinyiye Gasogi United
Yanditswe na Twahirwa Eric
N’ubwo bitaremezwa n’amakipe yombi , biravugwa ko Ikipe ya Gasogi United iri mu biganiro byo gusinyisha umunyezamu Mazimpaka Andre wari umaze umwaka ari umunyezamu wa Rayon Sports
Nyuma yo gusezera ku bakunzi ba Rayon Sports ubwo iyi kipe yari imaze gusinyisha umunyezamu Kwizera Olivier, Mazimpaka Andre nawe biravugwa ko yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gasogi United.
Mazimpaka wagiye muri Rayon Sports avuye muri Musanze FC yatangarije abamwegereye ko nyuma yo kubona Kwizera Olivier wari wavuye muri gasogo yerekeje mu ikipe ye yatanagiye gutekereza ahandi yajya
Mazimpaka ni umwe mu banyezamu bakomeye bari muri iki gihugu nubwo yagiye avugwaho ibibazo by’amarozi ubwo yari mu ikipe ya Mukura FC
Mazimpaka Andre aramutse agiye muri Gasogi United yasangamo abatoza babiri Cassa Mbungo Andre na Kirasa Alain bari basanzwe ari abatoza be muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize.
2,753 total views, 2 views today