Nyagatare: Gahunda y’ibigo mbonezamikurire yahinduye ubuzima bw’umwana n’umubyeyi

 

Yanditswe na Gasana Joseph.

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare, bishimira ko gahunda y’ibigo mbonezamikurire ndetse n’amarerero yatumye barushaho kunoza imirire, ibi bikaba byaratumye igwingira rigabanuka mu bana.

Ibi abaturage barabivugira kandi ko  muri aka karere hatangwa litiro ibihumbi 7 by’amata ku munsi mu ngo mbonezamikurire cyangwa amarerero (ECDS) agera ku 1925 ari hirya no hino muri imwe  mirenge yo muri aka karere, yagenewe abana bari munsi y’imyaka itandatu.

Mukamunana Egidie ni umwe mu baturage bo muri Nyagatare urerera mu kigo mbonezamikurire, ashimangira ko ibigo mbonezamikurire byatumye abana bakura bakura neza ndetse n’ababyeyi barushaho kumenya gutegura indyo yuzuye.

Ygize ati: “Kuri ubu abana bacu bahabwa amata ku ishuri kuko burya mu irero ni ku ishuri , bahabwa amata, abatabashije kuyabona kubera ko baba bari mu rugo ababyeyi na twe tuyafatira mu midugudu yacu, mu bigo mbonezamikurire kandi ababyeyi baratuganiriza bakatwereka uburyo bwo gutegura indyo indyo yuzuye, ibi rero byakuyeho na za ngendo twakoraga tujya  ku bigo nderabuzima mu gihe umwana yagaragayeho imirire mibi, ariko ubu ibigo mbonezamikurire byaratwegereye ku buryo tuhigira tudakoze ingendo ndende, kandi akarima k’igikoni na ko twasanze kunganira ayo mata”

.

Gahunda ya Leta yo gukamira umuturage yatumye ahindura ubuzima bwe n’ubwumwana , kuko umwana utabonye amata ku ishuri muri Nyagatare ayasanga mu rugo

Umukozi ushinzwe imbonezamikuririre ku bana bato na gahunda  zo kurwanya imirire mibi mu karere ka Nyagatare Gatete Katabogama Michael, avuga ko mu kurushaho kunoza neza iyi gahunda biteganijwe ko hagiye kongerwa umubare w’amarerero, mu mirenge igera kuri 5, isigaye itaregerwamo iyi gahunda ikaba nta n’amakusanyirizo.

Yagize ati: “ Twatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2019, dutangirana no  guha abaturage amata , none ubu tugeza n’aho duha abana b’imyaka iri mu nsi y’itandatu hagamijwe kunoza imirire, ubu rero mu mirenge isigaye uko ari 5, tugiye gukomerezamo iyi gahunda, aho umwana azajya ahabwa amata, ni gahunda ya Leta kuko ni yo yishyurira abaturage ayo mata, muri buri mudugudu rero hagiye kujyamo irerero kugira ngo buri mwana agerweho n’imirire myiza”.

Iyi gahunda y’ibigo mbonezamikurire ntabwo yahaye inyungu abana n’ababyeyi gusa , kuko n’aborozi bayungukiyemo cyane, nk’uko Dusabe Enock wo mu murenge wa Karangazi yabibwiye Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Iyi gahunda yatumye igiciro cy’amata kiba ndakumirwa, amata yacu na yo akomeza kugira agaciro kuko yabonye isoko ubu nanjye niyemeje kongera umukamo ku buryo amata aboneka ku bwinshi, tuzakomeza kandi na twe guha agaciro ibigo mbonezamikurire kuko ni amashuri akomeye ku bana bacu na twe ubwacu kuko twamaze kumenya neza agaciro ko gutegura indyo iboneye, kandi duhereye kuri bike dufite hafi yacu”.

Imibare igaragaza ko mu Ukuboza Leta y’u Rwanda yishyuye aborozi asaga miliyoni 500, muri iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana batarengeje imyaka itandatu bahabwa amata, muri Nyagatare iyi gahunda ikaba ikorerwa mu mirenge 9 kuri 14 igize aka karere.

 1,184 total views,  2 views today