Kamonyi:Abanyamuryango ba RPF biyemeje gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Inzego z’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi ziratangaza ko zigiye guhangana ndetse zikagabanya ubukana ubukana bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge;ibi bikazagerwaho mu bufatanye mu bufatanye bw’amatsinda ndetse n’abafashamyumvire.Ibi RPF Inkotanyi Kamonyi irabitangaza nanone mu gihe muri aka karere habarurwa abagera kuri 31 bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

 

Ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni kimwe mu byaganiriweho mu nama yahuje inzego z’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi kugera ku murenge. Ni nyuma y’uko kimwe n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage iki kibazo cyagaragajwe n’abitwa abafashamyumvire bunganira izindi nzego z’umuryango.

Umugiraneza Martha ni umunyamuryango wa RPF Inkotanyi yagize ati: “ Kuba hagiyeho gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu matsinda, ndetse hakaba hagiyeho n’abafamyumvire, iki kibazo k’ibiyobyabwenge kigiye gucika burundu, kuba rero haragaragaye abasaga 30, bakoresha bakanatunda , bagakora inzoga z’inkorano, ndakeka ko ahubwo binyuze muri izo nzira umubare w’ababikora wose ugiye kumenyekana, bigishwe, kandi nk’abanyamuryango tuzaharanira ko ibi byose bicika burundu”.

Uyu munyamuryango akomeza avuga ko umuturage ariwe uza ku isonga mu gukemura ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,inzego z’umutekano cyangwa iz’ubutabera, zikaza zimwunganira.

Chairperson w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi Kayitesi Alice. Asaba ko ibyakozwe mu murenge wa Rugalika byagezwa no mu yindi kuko ari nko gutanga amakuru ya mbere yagenderwaho mu kuganiriza abakoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “ Kugeza ubu mu murenge wa Rugarika, hamaze kuboneka abaturage bagera kuri 31, bakoresha ibiyobyabwenge, kugeza ubu nta mubare uzwi mu karere kose ka Kamonyi,ariko ku bufatanye n’abafashamyumvire iki kibazo kizacyemuka cyane ko usibye kukigaragaza nk’ikibangamiye umuryango mugari icyangombwa ni uko twiyemeje kukirwanya dutanga umusanzu mu kukibonera umuti”.

Chairperson w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi Kayitesi Alice

Kugeza ubu mu karere ka Kamonyi havugwa ibiyobyabwenge bikoreshwa ni urumogi , kanyanga n’inzoga z’inkorano.

 1,445 total views,  2 views today