Kayonza: Mu cyuzi cya Ruramira habonetse imibiri 5 y’abazize jenoside

 

Yanditswe na Editor

Kuri uyu wa 8 Mata, 2020, ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza, buratangaza ko bwongeye kubona imibiri itanu, y’abazize Jenoside yajugunywe  mu cyuzi cya Ruramira mu 1994,  iki gikorwa kikaba ngo kizakomeza kugeza igihe imibiri yose bakeka ko irimo ivuyemo, bagendeye ku makuru bahawe na bamwe mu baturage, iki gikorwa bari kugikora binyuze mu gukora umuganda n’abaturage.

Kugeza ubu muri iki cyuzi cya Ruramira hamaze gujkurwamo imibiri y’abazize Jenoside igera kuri 83,igikorwa cyo gushakisha imibiri kikaba gikomeza.

Agaba Aroan ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kyonza , avuga ko ku bufatanye n’abaturage binyuze mu muganda, bagenda babona imibiri y’abazize Yagize ati: “ Kugeza ubu twatangiye iki gikorwa ku wa mbere tariki ya 6Mata, 2020, uwo munsi twakuyemo imibiri y’abazize Jenoside 15, ejo rero kubera Gahunda yo gutangira icyunamo ntabwo twakoze,uyu munsi na bwo twakomeje dukuramo imibiri itanu  n’ibikoresho abicanyi bakoreshaga  bigera kuri 16,harimo ibisongo 14, icyuma kimwe n’ibuye abicanyi bakorshjaga, ubu rero umuganda urakomeza aho iki cyuzi  gihuza imirenge 2 ariyo  Nyamirama na Ruramira  akaba aribo dufatanya muri iki gikorwa dukora umuganda, kugira ngo tuvanemo iriya mibiri, ni ukuvuga ko buri murenge usimbura undi hano kugira ngo dukomeze dukore iki gikotrwa cyo gushaka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994”.

Iyi mibiri igenda iboneka mu nkengero z’iki cyuzi ni ukuvuga mu nguni zacyo, kugira ngo iyi mibiri ibashe kuboneka ni uko habanje gukamywamo amszi kubera nyine uburebure n’ubugari bwacyo,bamwe mu baturage bavuga ko bishoboka ko harimo imibiri myinshi, ariko baka nab o ngo bishimira iki gikorwa cyo gukamya iki cyuzi kugira ngo iyi mibiri yatawemo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamirama yagize ati: “ Kuba iki cyuzi tuzi neza ko hatawemo imibiri y’abazize Jenoside, ni ikintu cyatubabazaga cyane na twe twazaga gukuramo amszi tuvomerera mu mirima yacu, ariko nanone ntitwakwiyibagiza ko umuntu afite agaciro kanini, ntibikwiye rero ko twakwishimira kuvoma ngo turuhira imyaka nu gihe bagenzi bacu b’abanyarwanda bajugunywemo, nibagisenye imbaraga z’abanyarwanda zizongera zicyubake, ariko abajugunywemo bashyingurwe mu cyubahiro, njye numva ahubwo ibi byari byaratinze kuko imyaka 26 ni myinshi bariya bantu bari muri kiriya cyuzi”.

Kugeza ubu hamaze Kuboneka imibiri y’abazize Jenoside bagatabwa muri kiriya cyuzi mu 1994, igera kuri 83, ariko iki gikorwa kikaba gikomeza nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

 631 total views,  1 views today