Gicumbi: Abifuza ko izina ry’urwibutso rwa Gisuna rihinduka bigiye kwigwaho, kuko binyura mu nzego .Meya Nzabonimpa

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 Abatutsi bazize Jenoside  mu 1994 , aba bakaba barishwe urw’agashinyaguro batwikishijwe amapine bazira ko bakekwaga kuba ibyitso by’inyenzi.Abarokotse Jenoside, rero bo  bifuza ko urwibutso rwa Gisuna rwahindura izina ngo kuko hashyinguwemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside baturutse mu cyahoze ari amaperefegitura anyuranye.Aha Niho Meya Nzabonimpa w’akarere ka Gicumbi ahera ashimangira ko igitekerezo cyabo kigiye kwigwa bakabiganiraho n’inzego bireba, ngo kuko binyura mu nzego nyinshi.

Meya Nzabonimpa Emmanuel yagize ati: “Iki gitekerezo cy’abaturage cyo kuba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyo kuba urwibutso rwa Gisuna rwahindura izina ku bwange nsanga  gifite ishingiro ibi bikaba bigomba kuganirwaho vuba; ni  cyifuzo kizima kandi cyumvikana, rero dufatanije na Ibuka tuzashaka igisubizo gikwiye, kuko buriya kugira ngo urwibutso rube rewahindurirwa izina, rwakwimurwa bifite inzego bireba ntabwo ari Meya wenyine, ariko icyo twe tuzakora ni ubuvugizi”

Akomeza avuga ko ngo  iyo bagiye mu mateka bagiye mu mateka mu buryo burambuye basanga muri ruriya rwibutso rurimo abantu bishwe babita ibyitso,aha rero ngo akaba asanga bahawe umukoro nk’abayobozi bagiye kwigaho , bagisha inama.

Yagize ati: “ Duhawe umukoro nk’abayobozi natwe ibi rero ni ibintu turimo, tugishe inama dufatanyije n’abo dukorana hafatwe icyemezo gikwiye. Tuzareba icyakorwa, tuzasubiza buri wese umwanzuro uzaba wavuyemo, kandi nizera ko bizagenda neza kuko icyifuzo cy’umuturage ntawagisubiza inyuma, tugiye rero kubiganiraho n’inzego zinyuranye zibwa n’iki kibazo .”

Bamwe mu batuye akarere ka Gicumbi kimwe  n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo cyahoze ari Perefegitura ya Byumba yagabanijwemo uturere tunyuranye bifuza rwose ko iri zina ryahinduka kugira ngo buri wese waburiye uwe hafi y’ahahoze ibiro bya Perefegititra ya Byumba yiyumvemo koko bimuhe kuruhuka, nk’uko Ngaboyisonga Erineste yabibwiye Rwandayacu.com

Yagize ati : “Igitekerezo cyanjye, numvaga ko rutaba Urwibutso rwa Gisuna ahubwo rwaba urwibutso rwa Byumba, rushyinguyemo ababyeyi bacu bazize kwitwa ibyitso by’Inyenzi nkuko babivugaga, kandi usanga koko baravuye mu tutere tunyuranye kuri ubu bitewe n’imihindukire y’imiyoborere mu rwego trwo kwegereza serivise nziza abaturage”

Abaturage bifuza ko urwibutso rwa Gisuna rwahindura izina (Photo Gicumbi District)

Nyamutamba Celestin nawe ni umwe mu bafite ababo bahashyinguye, mu rwibutso trw’abazize Jenoside rwa Gisuna, kuri we  ngo asanga izina ry’Akagari ka Gisuna ryahawe uru rw’ibutso ridasobanura neza amateka.

Yagize ati: “Abashyinguye muri ruriya rwibutso  rwa Gisuna mbona izina ridakwiye ;kuko Gisuna ni Akagari ka hano muri Gicumbi, nuumva ahubwo rwakwitwa  Urwibutso rwa Byumba rushyinguyemo abazize kwitwa ibyitso by’Inkotanyi”.

Aba baturage ngo icyo bashingiraho basaba guhindura iri zina ngo ni uko abashyinguye muri urwo rwibutso harimo abaturutse mu turere twa Gicumbi, Gatsibo, Rulindo na Nyagatare, bakaba bifuza ko rwakwitwa urwibutso rwa Byumba.

Aba bashyinguye mu rwibutso rwa Gisuna ni abagiye bahazanwa kuva muri 1990, bafatwaga nk’ibyitso by’inkotanyi,baturutse mu byahoze ari amakomine ya Perefegitura ya Byumba nko muri Murambi yayoborwaga na Gatete wamamaye mu bikorwa bigayitse byo kwanga Abatutsi urunuka.

 530 total views,  2 views today