Musanze:SACOLA irimo kubaka umuyoboro w’amazi uzatwara asaga miliyoni 90

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Umuryango utari uwa Leta SACOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association) muri iyi minsi uvuga ko urimo gushakira ibisubizo birambye  abaturage bo mu tugari tune two mu murenge wa Nyange, hubakwa umuyoboro w’ibiromtero 5,3, uzatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 96 n aho imirimo igeze ku gipimo cya 98%.

Umuyobozi wa SACOLA Nsengiyumva Pierre Celestin , avuga ko mu bikorwa bakora harimo no kugira ngo umuturage agite imibereho myiza ngo akaba ariyi mpamvu bahisemo kubaka uriya muyoboro, mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy’ibura ry’amazi

Yagize ati: “Ku bufatanye n’umurenge wa Nyange turimo kubaka umuyoboro w’ibirometero 5,3 ukazatwara amafaranga asaga miliyoni 96, uzaha amazi abaturage bo mu tugari 4 two mu murenge wa Nyange,  twabikoze rero kubera ko koko usanga baravomaga ibirohwa byo mu mugezi wa Rwebeya kandi kuba hari umuturage unywa amazi mabi tubirebera kandi hari ubushobozi twahisemo kubaka uwo muyoboro, abavuga ko bategereje amazi bagaheba abo ni abatazi ko igikorwa cyatangiye”.

Nsengiyumva Pierre Celestin Umuyobozi wa SACOLA (foto rwandayacu.com)

Bamwe mu   baturage bo mu Kagari Ka Ninda Umurenge wa Nyange , bavuga ko kuba barimo kubakirwa imiyoboro y’amazi bizatuma babona imigezi izabaha amazi meza , bakaba bagiye guca ukubiri no kuvoma amazi yo mu mugezi wa Rwebeya

Nsengumuremyi wo mu kagari ka Ninda yagize ati: “ Ubundi twajyaga tunywa amazi meza turi kwa muganga, cyangwa se tukayanywa tuyakuye ku mureko mu bihe by’imvura ubundi twivomera aya atemba mu mugezi wa Rwebeya, uyu muyoboro SACOLA, irimo kutwubakira rero uzatuma duca ukubiri n’inzoka duhora twivuza”.

Bamwe mu baturage bo muri Ninda bivomera mu mugezi wa Rwebeya (foto Rwandayacu.com).

Mukandayisenga Solange  wo mu mudugudu waKabari we avuga ko kudakoresha amazi meza bituma bahura n’indwarea zinyuranye, ariko ngo SACOLA nk’uko isanzwe yita ku batishoboye bo mu mutrenge wabo biteze igisubizo kiza kuri uriya muyoboro

Yagize ati: “Twebwe dukunze kuvoma amazi yo muri ruhurua abana ndetse baba bitumyemo , ubu rero batubwira ko ngoo bazaduha amazi binyuze irya iyo muri za Ninda , ubu tutategereje, mbese hashize igihe kinini twivomera amazi atemba , aha rero habamo inzoka zinyuranye, rwose uwo muyoboro numva bavuga ko uzubakwa bawuduhaye byadufasha, ubwo SACOLA yamaze kumva iki kibazo turishimye kandi urabona ko imirimo yatangiye”.

Hatangiye kubakwa amavomo bikozwe na SACOLA

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange Vedaste Tuyisenge nawe ashimira Umufatanyabikorwa  SACOLA mu bikorwa by’iterambere  agenda ageza ku baturiye Umurenge wa Nyange

Yagize ati: “Ikibazo cy’amazi yakomeje kuba ingume muri aka gace ko munsi y’ibirunga, ariko icyo nabwira abaturage , ko bashonje bahishiwe kuko ku bufatanye na SACOLA mu minsi mike baraba bavoma amazi meza, nkaba mboneyeho gushimira SACOLA, ikomeje gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage”.

Biteganijwe ko uyu muyoboro uzatahwa ku mugaragaro muri Mata 2024.

 

 

 

 

 

 222 total views,  4 views today