Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iraburira abambuka imipaka banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko bazahura n’ibihano bikaze

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Inkuru Rwandayacu.com ikesha Igihe ivuga ko  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko nyuma yo gufungura ibikorwa bitandukanye birimo n’ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali mu cyumweru gitaha, hashobora gukazwa ibihano ku baturage bazajya bafatwa banyuze mu nzira zitemewe zihuza u Rwanda n’ibihugu bituranye.

Mu nama  y’Abaminisitiri yateranye kuwa 18 Gicurasi yemeje ko ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali zizongera gusubukurwa ku wa 1 Kamena, ndetse ko ari nawo munsi moto zitwara abantu zizemererwa kongera gukora.

Ni igikorwa kizatuma urujya n’uruza rw’abantu mu gihugu rwiyongera, ariko bisaba ubwirinzi buhambaye kuko umuntu aramutse yanduye icyorezo cya coronavirus, yakongeza benshi.

Minisitiri Shyaka kuri uyu wa Gatatu yavugiye kuri TV1 ko kuba ingendo zizafungurwa kuwa 1 Kamena, bisaba kwigengesera cyane cyane ku bambuka imipaka.

Yavuze ko abantu bajyaga bihisha bakambuka mu buryo butemewe, bashobora kujya bahanwa bikomeye ku buryo ibihano bazahabwa biruta inyungu bazaba bagiye gushaka.

Yagize ati: “Tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi ariko tukongera n’ibihano kugira ngo umuntu wese ushaka kunyura muri panya ava Rubavu ajya Goma, yumve ko bihenze kurusha inyungu yajyaga kuvanayo.”

“Ubu ntabwo ibihano dutanga birasumba icyamujyanagayo ariko niba umuntu avuga ngo ngiye gukorera amadolari 20 cyangwa 30, ukamuca ijana ntabwo azasubirayo kuko azavuga ati ninkora iminsi ine bakamfata ku wa Gatanu, ya yandi yose nakoreye aragenda.”

Nubwo ibihugu bitandukanye byafashe ingamba zo kwirinda coronavirus, ntabwo byabikoze ku kigero kingana.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel kuri uyu wa Kabiri yavuze ko imibare y’abanduye Coronavirus yatangajwe kuwa Mbere, hari harimo abanyarwanda babiri b’abahinzi banduriye hanze y’igihugu.

Yagize ati “Nk’ejo harimo babiri b’abahinzi bari bagiye mu gihugu cy’abaturanyi, baragaruka tubakirira ku mupaka, turabasuzuma dusanga bafite ubwandu bwa covid-19, abandi barindwi bari abashoferi.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko igiteye impungenge ari uko abanyura mu nzira zitemewe ku mipaka, bo iyo bagarutse no kubamenya ngo bapimwe bigoye, ku buryo igishoboka ari ukubahana kugira ngo babitinye.

Ati “Icyorezo duhanganye nacyo kirakomeye, twibeshye kikaducamo cyaba ari ikibazo gikomeye cyane. Nta munyarwanda twifuza gutakaza, aho kugira ngo tugire umunyarwanda dutakaza kubera ko tutashyizemo imbaraga kugira ngo yubahirize amabwiriza, twahitamo ko yaturakarira ariko akabaho.”

Minisitiri Prof Shyaka avuga abaturage bakwiye kwambuka imipaka mu buryo bwemewe n’amategeko

Kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi, abanduye coronavirus mu Rwanda bari bageze kuri 339 barimo 244 bakize na 95 bakirwaye.

 595 total views,  2 views today