Musanze:  Ku nshuro ya kabiri mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri habereye iserukiramuco

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku wa 24 Gashyantare 2023 mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri riherereye mu karere ka Musanze, ku nshuro ya kabiri habereye umunsi mpuzamahanga ku iserukiramuco, ryahuje abanyeshuri bo mu  bihugu bigera ku 18 biga kuri iri shuri.

Iri serukiramuco , riba rigamije  gusangira umuco wa buri gihugu haba mu gutegura ibiryo n’ibinyobwa, imbyino, indrimbo, kweerekana ibikoresho gakondo, ibintu bituma kandi babasha kwiyumvanamo , kuko burya umuco uhuza abantu n’abandi

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iri serukiramuco bavuga ko iki gikorwa ari indashyikirwa ngo kuko gituma bunguka ubumenyi ndetse kigatera ubusabane, kandi umuco ni imwe mu nkingi zubatse iguhugu.

Sala Fulaha ni umwe mu bakobwa bo muri Sudani y’Epfo biga kuri INES Ruhengeri

Yagize ati: “ Umunsi nk’uyu ni mwiza cyane, uyu ni umwanya nanone ukomeye kuko nina ho tubonera n’isomo rikomeye cyane, aho dusangira ubunararibonye mu muco, nkamenya umuco w’u Rwanda , Uburundi n’ahandi , ibi biranyubaka kuko burya iyo uzi umuco wa mugenzi wawe bituma mwuzuzanya mu kazi kanyu no mu mibanire, iri ni isomo rizamfasha nk’umunyeshuri igihe nzaba nagiye nko gukorera mu bindi bihugu,kuko burya ntabwo twiga ngo tuzagume gukorera mu bihugu byacu gusa, kuki se ntamara kurangiza ishuri ngakora hano mu Rwanda cyane cyane ko ngenda menya umuco wa hano”

Uyu munyeshuri akomeza avuga ko  avuga ko ngo u Rwanda mu gihe cy’imyaka 2 ahamaze yasanze , abarutuye barangwa n’umuco wa bo ndetse na za kirazira, aha akaba yishimira urukundo bagira ndetse n’isuku irangwa mu mpande zose.

Umushyitsi mukuru muri ibi birori, akaba n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier, ashimangira ko igihugu cyubakiye ku muco, maze asaba abanyeshuri gukunda no kurinda umuco w’ibihugu byabo

Yagize ati: “ Umuco ni inkingi y’iterambere ry’igihugu, ni wo shingiro ry’ubumwe bw’abenegihugu, ndabasaba rero gukomera ku muco , kuko ni wo uzatuma mubasha kuzuza inshingano zanyu, haba mu bihugu byanyu ndetse n’aho mwajya mu butumwa bunyuranye ku isi yose, mu giye guhagararira ibihugu byanyu cyangwa se mu giye mu kandi kazi kanyu bwite”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier asaba urubyiruko gukomeza kurinda umuco wabo (foto rwandayacu.com).

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro  Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya we asaba abanyeshuri gukomeza guhagarara ku muco wabo, avuga ko intego ari ukugirango abahakorera abihigira basangire umuco, kandi uburezi ngo ntibusimbura umuco, ahubwo buwufasha mu isegasira ryawo

Yagize ati: “Mu muco ni ngombwa kubaha mugenzi wawe, nk’uko natwe biri mu ndangagaciro za Kinyarwanda, mushyire imbere umurimo, kandi abanyarwanda bakakira neza ababasanze mu Rwanda, mwirinde kwiyandarika no kwishora mu ngeso mbi , kuko ntabwo biri mu muco w’i Rwanda”

 

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro  Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya we asaba abanyeshuri gukomeza guhagarara ku muco wabo (foto rwandayacu.com)

Ibihugu by’amahanga ni  15 bikaba aribyo byavuyemo abanyeshuri 309 biga kuri INES Ruhengeli , muri rusange hamuritswe umuco unyuranye w’ibihugu, berekana imibereho yabo mu mirire imyambarire indirimbo, imbyino n’ibindi.

 

 

 580 total views,  4 views today