Ngororero:Abasigajwe inyuma n’amateka barashimira Itsinda Kagame 2024 ryabaremeye

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Imiryango y’Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Ngororero bashimira  urubyiruko rwibumbiye mu Itsinda Kagame 2024, ryabaremeye mu buryo bunyuranye harimo kubaha imbuto yo guhinga y’ibirayi n’umurima wo kubihingamo, rubaha ibitenge ndetse rubatangira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Umwe mu bahawe ubwisungane mu kwivuza ndetse akanahabwa imyambaro Ntakaburimpamvu Jonas , yabwiye Rwandayacu.com, yavuze ko yishimira imiyoborere myiza yatumye urubyiruko rumenya agaciro k’abanyarwanda.

Yagize ati: “Mbere twajyaga twicarana n’urubyiruko nkiyo twabaga turimo gukina bakatunena ngo ntawasangira  n’umutwa , mbese twari twarahejwe hose, ariko kuri ubu rwose aho Kagame yatangiye kuyoborera uru Rwanda , abana bacu barakina, kugeza ubwo urubyiruko rwo mu itsinda ryitwa Kagame 2024, ryikoze ku mufuka rikadushakira aho guhinga, ndetse rukatwambika rukanaduha ubwisungane mu kwivuza ibi ni ibintu byiza mbona bizakomeza kugira u Rwanda rwacu indashyikirwa”.

Muhawenima Christine  yahawe ibitenge nawe avuga ko nta muyobozi n’umwe wajyaga abageraho ngo kuko bari barabaye intabwa kandi ari abanyarwanda.

Yagize ati: “ Kagame n’urubyiruko rwe nib o mbonye bagera ku munyarwanda wahsigajwe inyuma n’amateka, imyenda kera yadusaziragaho tukajya gusaba ibishaje bajugunye akaba ari byo twambara, kuri ubu urabona ko bampaye ibitenge, rwose ndashima imiyoborere myiza ya Paul Kagame, ngiye gufata neza iki gitenge kandi nshingiye ko banampaye umurima n’imbuto, ubutaha nzaba maze kuba umuntu wigira nzagura ibindi bitenge”.

Mu gikorwa cyo kuremera aba banyarwanda Umuhanzi Nsengimana  Justin n’itsinda  Kagame2024 ari nabo bakoze iki gikorwa cyo kubaremera yabwiye Rwandayacu.com, ko ibikorwa byiza bakora nk’urubyiruko ari umuco mwiza n’uburere bakomora ku Muyobozi Mukuru w’u Rwanda Paul Kagame.

Yagize ati: “ Njye buriya na bagenzi banjye twamaze kumva neza agaciro k’imiyoborere myiza duhereye ku ngero nziza Paul Kagame yaduhaye, ibi bituma nk’urubyiruko twumva ko u Rwanda ruri mu biganza byacu , dusabwa kuruteza imbere duhereye ku banyarwanda batishoboye, ni muri urwo rwego rero twaremeye bamwe mu banyarwanda bigaragara ko basigajwe inyuma n’amateka , twabahaye imyambaro tubaterera imbuto ndetse tubafasha no kuzivuza umwaka wose ndasaba urubyiruko ko twakomeza kubumbatira ubumwe bw’abanyarewanda”.

Umuhanzi Nsengimana Justin yataramiye abari bitabiriye igikorwa cyo kurmera abasigajwe inyuma n’amateka bo muri Ngororero

Uyu muhanzi kandi kuri ubu umaze kwamamara cyane mu ndirimbo zinyuranye harimo izo kwibuka, izicengeza amatwara yo gukunda igihugu no kugikorera kuri uwo munsi kandi niwe waririmbiye abari bitabiriye igikorwa cyo kuremera abasigajwe inyuma n’amateka, indirimbo ze zanyuze bensi maze nawe avuga ko yishimiye kiriya gikorwa.

Yagize ati: “ Nshimishijwe cyane ni uko iki gitaramo cyitabiriwe kandi birakwiye  kwishimira ibyo Paul Kagame yatugejejeho tunakora n’ibindi bikorwa bitarazuzwa  mu byo byo yemereye abaturage muri iyi manda izarangira 2024, kandi ngira ngo natwe mu gihe twamusabaga kongera kwiyamamaza twamusezeranije ko tuzamuba hafi ibi rero ni bimwe mu byo twamusezeranije tugenda dukoraho mu iterambere ry’umuturage, kandi hari byinshi ndimo gutegura nk’ibitaramo bigamije gushishikariza umuturage gukomeza kumva ko aguwe neza mu Rwanda rwe”.

Umuyobozi wa karere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza  Mukunduhirwe Benjamine nawe ashishikariza urubyiruko gukomeza gukunda igihugu no kwamaganira kure buri wese ufite umugambi wo gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugezwa n’imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame.

Yagize ati: “ Ndashimira ibikorwa byiza urubyiruko rugenda rukora ni umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu kandi ni mu gihe kuko ni zo mbaraga z’igihugu, nirukoreshe imbaraga mu kubaka igihugu ruhangane n’abanzi bacyo iyo bava bakagera, kuko bagamije gusenya gusenya , kandi guhangana na  bo biri mu nzira nyinshi n’;ibi Umuhanzi Nsengimana akora abinyujije mu bihangano byeni umusanzu kimwe na bagenzi be bo muri 2024 Kagame, kuba rero uru rubyiruko rwaremeye abatishoboye ndetse rugatanga n’imbaraga zabo ni ibintu byo gushimirwa tuzakomeza natwe kubaba hafi”.

Umuyobozi w’akarere Mukunduhirwe Benjamine asaba urubyiruko gukomeza gukunda u Rwanda no guhangana n’abarwifuriza inabi.

Kuri uwo munsi kandi uyu muyobozi Mukunduhirwe yaboneyeho kwibutsa abaturage gukomeza kwitabirira gahunda ya Ejo Heza, kurwanya igwingira rikiboneka muri bamwe mu bana bikomotse ku mirire mibi, ndetse abasaba gutangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku gihe.

 

 

 1,204 total views,  2 views today