Burera: Hari abaturage bashinja ubuyobozi uburangare bwo kudakurikirana umwanda  wo ku mabagiro

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Bamwe mu bagura inyama ku ibagiro ryo muri santere y’ubucuruzi ya Rusumo, Umurenge wa Butaro , akarere ka Burera, bavuga ko babangamiwe n’ibagiro ry,aho rikibaga inka mu buryo bwa gakondo ziri hasi, ibi rero ngo bituma ubuziranenge bw’inyama bagura aho babukemanga, bakaba bifuza ko harebwa uburyo inyama zitunganyirizwa ahari isuku, bakaba bashinja ubuyobozi kudakurikirana isuku yo ku ibagiro.

Umwe mu baturage yavuze ko inyama bagura hariya nta suku muri rusange ziba zifite

Yagize ati: “Tubabazwa no kuba hano babaga inka , ihene bakazibagira hasi neza neza bigakubitiraho n’umunuko uva muri iri bagiro ukibaza uburyo inyama zishobora kuba zabagiwe ahantu hatari isuku kandi byitwa ngo zirava ku ibagiro, kandi buriya ku ibagiro ni ahantu umuntu ajya kugura inyama ahizeye, ibi rero njye mbona ntaho bitaniye no kubagira mu rutoki”.

Uyu muturage akomeza avuga ko ngo niba ubuyobozi bwabo budakurikiranye iki kibazo  ngobahwiture abafite amabagiro, abaturage nta kabuza bazakomeza bigire kugura zimwe bari basanzwe babagira mu rutoki

Yagize ati: “Mbwira uburyo bakwizeza ko inyama zifite ubuziranene Veterineri yazipimye, kandi ziri mu  munuko, ubonako nab a Veterineri ahari cyangwa ba Gitifu bashobora kuba babigiramo uruhare kuko babihagurukiye twajya turya inyama zuzuje ubuziranenge kandi dufite ikizere ko ari nzima”.

Ndungutse Eric we ngo asanga ba Veterineri badakunze kwita kwita kuri ririya bagiro kuko usanga basa n’abakingira ikibaba abakuriye amabagiro

Yagize ati: “Ni gute Veterineri yemera ko babagira ahantu hari umunuko, njye mbona ingaruka zose zizatubaho ku bijyanye no kurya inyama zitujuje ubuziranenge byazabazwa abayobozi bacu, njye ntekereza ko hano hashobora no ,uba habagirwa amatungo arwaye ibi ndabihera ko nk’inka mwabinye bamaze kubaga uruhu rwayo rwari umutuku gusa nyamara inka nzima cyangwa se irindi tungo iyi urikuyeho uruhu ruba ari umweru, ibi bintu bikwiye guhagurukirwa”.

N’ubwo abaturage bavuga ko babangamiwe n’umwanda uba mu ibagiro ryo muri santere y’ubucuruzi ya Rusumo, Ubuyobozi bw’umurenge wa Butaro bwo buvuga ko ngo ririya bagiro rishaje, umuntu akibaza kuba rishaje byakuraho kuba bagira isuku.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butaro bwana Kayitsinga Faustin we avuga ko ngo hari gahunda yo kuryimura ngo kuko bigaragara ko rishaje cyane

Yagize ati: “Nta munsi n’umwe tuzihanganira umwanda , ubu tugiye kubikuriki, gusa icyo nakubwira ni uko biteganijwe ko iri bagiro ryazimurirwa ahandi mu minsi mike , kuko n’inyubako zaryo zirashaje, tugiye kwegera ubuyobozi bwa ririya bagiro tubagire inama”.

Ni kenshi inzego z’ubuzima zivuga ko amabagiro akwiye kubagira ahantu hasobanutse ariko inzira iracyari ndende hamwe na hamwe.

 202 total views,  4 views today