Covid-19 yabaye inzitizi mu kurangiza inyubako ya COOTRAMO Musanze

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Mu gihe abanyamuryango ba Cootramo Musanze, itwara abagenzi kuri moto; bavuga ko barambiwe kuba mu bukode kandi bafite inzu yabo .Ubuyobozi bw’iyi Koperative bwo buratangaza ko bwakomwe mu nkokora na Covid-19, ariko ko biteguye gusubukura imirimo yo kuyubaka.
Ibibazo bya za koperative z’abamotari mu mugi wa Musanze, bikunze kuvugwaho iteka, ariko ugasanga kuri bon go umuti urambye utazaboneka vuba bashingiye ko bamwe batazi imicungire y’umutungo wabo.
Umwe mu banyamuryango ba Cootramo Musanze yagize ati: “ Turambiwe no guhora dutanga imisanzu ya buri munsi ngo turakodesha aho gukorera, mu gihe dufite inyubako yacu isaziye aho, aho kugira ngo abayobozi bacu badufashe kuzuza inzu yacu ahubwo amafaranga bayikoreshereza ibyabo, tumaze imyaka ine buri munyamuryango atanga amafaranga ijana ku munsi ngaho nawe bara abanyamuryango basaga 500, ubwo ni angahe muri icyo gihe, twifuza ko twajya mu nyubako yacu”.
Undi munyamuryango kuri we ngo asanga abayobozi b’abamotari iyo bagiye ku buyobozi baba bagiye kwikuriramo ayabo gusa maze ngo bakadindiza ibikorwa by’abanyamuryango.
Yagize ati: “ Ntabwo tuzi mu by’ukuri dufite amafaranga angina iki kuri konti yacu, ni ukutuyobora nk’inka wakabonye twishyura amafaranga asaga ibihumbi 100, dufite inyubako yacu kandi twarafashe n’inguzanyo, dukeneye kumenya uburyo umutungo wacu ucungwa , nk’ubu batubwira ko koperative yacu aria bantu 300, nyamara dusaga 500”.
Ubuyobozi bwa Cootramo Musanze na bwo bushimangira koko ko ikibazo cyo kuba bakorera mu nzu bishyura na bo ari kimwe mu bibazo bibaraza ishinga; nk’uko Perezida w’iyi Koperative Ineza Jean Marie Vianney, yabibwiye Rwandayacu.com.
Yagize ati: “ Ni byo koko Cootramo Musanze, tumaze igihe dukorera mu nzu dukodesha ni ukubera ko inyubako yacu itari yuzura, kuba rero abanyamuryango bafite impungenge zo uba dukodesha na twe nk’abayobozi turabyumva kandi biturya ahantu, ibi byose byatewe ni uko mbere ya Covidi-19, twabanje guhangana n’umwenda twari tubereyemo banki, nyuma y’aho dushatse gusubukurira imirimo yo ku nyubako yacu, ntabwo Covid-19 nyine yatumye tubona umwanya wo guhura ngo duhurize hamwe ibitekerezo dusubukure imirimo, dutegereje rero ko nk’akarere n’ubwo ari muri Covid-19, bwazaduhuriza hamwe, ariko mu minsi iri imbere , iki kibazo kizaba cyakemutse”.
Uyu perezida wa Cootramo Musanze ashimangira ko abanyamuryango koko basaga 500, ariko ko abakora neza batwara za Moto kandi batanga imisanzu ari 300, ku bijyanye n’ubukode ngo ntabwo barenza ibihumbi 55, asoza asaba abanyamuryango kujya bitabiria gahunda za koperative kugira ngo bamenye imicungire yak operative yabo.
N’ubwo ariko abanyamuryango ba Cootramo Musanze, bavuga ko muri rusange bafite ibibazo, ngo bishimira ko mu gihe cya gahunda ya Guma murugo buri wese yahawe ingoboka, ndetse ngo bakaba baramaze guhabwa ubwisungane mu kwivuza.
Abanyamuryano ba Cootramo Musanze bagera kuri 340 kandi bakora neza batwara za moto .Inyubako ya Cootramo biteganijwe ko izuzura itwaye miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda;ikaba yarangiye imirimo yayo muri Kamena 2016.

 2,521 total views,  2 views today