Musanze: Hari abaturage bangirijwe ibyabo bamaze imyaka umunani batarahabwa ingurane

Yanditswe na Rwandayacu.com

Imiryango igera kuri itanu yo mu murenge wa Gataraga, akarere ka Musanze bavuga ko bamaze imyaka umunani barangirijwe iimitungo ikanabarurwa; ariko kugeza ubu bakaba nta ngurane y’ibyabo barahabwa, ibintu bavuga ko byabateye igihombo mu iterambere.

Aba baturage bo muri Gataraga bavuga ko bagenzi babo bahawe ingurane ariko kuri bo amaso akaba yaraheze mu nzira(foto Ngaboyabahizi Protais).

Kuba aba baturage barangirijwe imitungi mu gihe REG ishami rya Musanze ryanyuzaga umuyoboro mu mirima yabo hakangizwa imyaka n’amashyamba , ngo ni bimwe mu byabadindindije kuko nta kintu bashobora gukorera muri ayo masambu ngo biteze imbere, nk’uko umwe muri abo baturage witwa Nyiraziraziraziraje yabitangarije Rwandayacu.com.

Yagize ati “Njye bambariye amafaranga asaga ibihumbi Magana atanu, nyuma yo kunyangiriza umurima w’ibitunguru, no kuntemera ishyamba, ubu narategereje rwose ndaheba  imyaka ibaye umunani yose , ubutaka bwanjye ubu nta kindi nabukoresha kuko insinga zanyuze mu murima hagati, kandi n’umwaka uzamutsemo REG , iraza igahita itemagura, rwose ubuyobozi nibudufashe twishyurwe, kuko kugeza ubu twahuye n’igihombo kinini, tekereza kukurimburira ibitunguru ibindi bakabicundagura, twarahombye ni ukuri”

Uyu mubyeyi avuga ko uyu murima ahagazemo cyari ikibanza cy’umwana we ariko ngo insinga zanyuze hejuru ntazahubaka (foto Ngaboyabahizi Protais).

Undi witwa Munyampumuke Jean Batiste, yagize ati: “ Iki kibazo njye nakibajije na Perezida wa Repubulika ubwo yadusuraga nawe rwo yavuye hano ubuyobozi bumwijeje ko tuzishyurwa ariko kugeza ubu ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwarinumiye, badusabye ibyangombwa byose twarabitanze ariko nta kintu tubona ni ukuri, duhora dusiragira kugeza ubu njye numva n’amafaranga yarashriye mu ngendo,nibatwishyure cyangwa bazagarukebongere batubarurire kuko igiciro cy’ubutaka cyarazamutse”.

Abaturage bo mu Gataraga ngo bandikiye n’ubuyobozi bw’akarere ariko nta gisubizo bari bahabwa hashize imyaka umunani (foto Ngaboyabahizi Protais).

Umuyobozi wa REG ishami rya Musanze  Munyanziza Jason, avuga ko kuba bariya baturage batarishyuwe bishobora guterwa n’impamvu zinyuranye.

Yagize ati “ Birashoboka bamwe muri bariya baturage badafite numero za konti kugira ngo babishyurireho, idosiye ye yenda ikaburamo nk’irangamuntu, iki nacyo kikaba imbogamizi , gusa ndasaba aba baturage kutwegera kugira ngo turebe impamvu batishyurwa, kandi ndahamya ko bizakemuka rwose”.

Ni kenshi usanga abaturage babarirwa imitungo yabo bakishyurwa hashize igihe kirekire, kandi ntihitabwe ku igenagaciro rigendanye n’igihe, kuko ibiciro byicara bizamuka.

 2,903 total views,  2 views today