Musanze: Abarezi bo kuri Saint Marc bumvikanye n’ubuyobozi ko ko  ibirarane bya Mata 2020, batakibyishyuje

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abarezi n’abakozi bo ku ishuri ribanza ryitiriwe Mutagatifu Mariko(Saint Marc), nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’iri shuri bahisemo kureka kwishyuza ibirarane bya Mata 2020, ngo bashingiye ko Covid-19, yahungabanije ubukungu bw’iri shuri.

Saint Marc ni bimwe mu bigo muri Musanze byigisha abana b’inshuke

Mu nama yabaye ku wa 30Kamena 2020, ikabahuza n’umuyobozi w’iri shuri Padiri Ndagijimana Emmanuel;abarezi ba Saint Marc ngo basanze bakwiye kuzibukira umwenda wose ikigo cyari kibabereyemo, nk’uko Niyodusaba Adeline wigisha mu ishuri ry’ishuke kuri iki kigo yabivuze.

Yagize ati “ Nk’uko twabibwiwe n’ubuyobozi bw’iki kigo, kandi natwe kandi twabibonye icyorezo cya Covid-19, cyatumye ubukungu bugenda nabi cyane ko amafaranga ava ku babyeyi, kandi bakaba bari batubereyemo umwenda w’umushahara wa Mata 2020, nyuma yo kubona umwenda ikigo kibereyemo n’abandi ko kandi bitoroshye kugira ngo kibashe kwishyura, uwo mwenda twahisemo guharirana, kugira ngo dukomeze twubake umuryango wa Saint Marc kuko ni wo dukoreramo, ubu rero twishimiye ko guhera muri Nyakanga 2020, tugiye kujya tubona imishahara yacu, ndetse n’ubwisungane, tugakorera iki kigo turera abana, ikindi ni uko bemeye no kuduha avance sur salaire, ibintu bigiye kuziba icyuho mu miryango yacu”.

Niyodusaba Umurezi kuri Saint Marc we avuga ko ubworoherane ari ngombwa kuko ikigo cyabo cyahuye n’igohombo cyatewe na Covid-19

Umuyobozi w’ishuri rya Saint Marc Primary School Padiri Emmanuel Ndagijimana  nawe ashimangira ko ibiganiro bagiranye byatanze umusaruro, aho koko abarezi bahisemo kwirengagiza ibirarane bari baberewemo n’ikigo.

Yagize ati: “ Nk’ibindi bigo mu Rwanda ndetse ku isi yose, icyorezo Covid-19 yahungabanije ubukungu, ibi rero ni bimwe mu bibazo byatumye abarezi muri Mata 2020, badahabwa imishahara yabo, ariko nyuma yo kubiganiraho no gusuzuma imikorere y’ishuri, abarezi bahisemo ku bushake bwabo kureka ibyo birarane, mbese hanayeho guharirana kugira ngo dukomeze kubaka igihugu, ikindi ni uko guhera muri Nyakanga 2020, buri murezi arakomeza guhabwa umushahara we, ikibazo kandi ntikiri hano kuri ishuri gusa ni muri Diyoseze yose, iki rero ni kimwe mu bibazo biraza inshinga Musenyeri  wa Diyosezi Ruhengeri, iri shuri ribarizwamo , akoresha uko ashoboye kose rero ngo bahembwe”.

Umuyobozi wa Saint Marc Padiri Ndagijimana ashimangira ko bazakomexza guhemba abarezi babo kugeza amasomo asubukuwe nk’uko amategeko abiteganya.

Uyu muyobozi w’iri shuri kandi ashishikariza ababyeyi gukomeza gusura iri shuri kugira ngo bakomeze kuganira ku burere bw’abana, kimwe n’abifuza kuza kuharerera ngo imiryango irafunguye kuko ababisha bifuza kuharerera baza kwandikishaho abana.

Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Marc ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2009 kugeza ubu rifite abanyeshuri basaga 800 abarezi 24 hakaba hari amashuri y’inshuke n’abanza.

 3,684 total views,  2 views today