Gicumbi: Abumvise inama  n’ibikorwa bya  Green Gicumbi bongeye  umusaruro ;bikomotse mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais.

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko nyuma yo kumva inama no kubona urugero bahabwa n’umushinga wa Green Gicumbi uterwa inkunga n’ikigega cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije (FONARWA), aho batojwe kubungabunga ibidukikije bafata amazi ava ku nzu, guhinga babinyujije mu matarasi y’indinganire no gusazura amashyamba byatumye biteza imbere n’imyumvire irazamuka.

Umushinga wa Green Gicumbi, abaturage bavuga ko watumye akarere ka Gicumbi gasa n’aho kazutse, cyane ku bijyanye n’ubuhinzi, kuko umusaruro wiyongereye cyane nyuma yo guhinga imyaka mu matarasi y’indinganire bakorewe n’uyu mushinga, nk’uko Karugahe Athanase ukora ubuhinzi bw’ingano  mu murenge wa Mukarange yabibwiye Rwandayacu.com

Yagize ati: “Kuri uyu musozi mubona hari ahantu hahanamye cyane nta mwaka twahahingaga ngo tubone umusaruro ushimishije, agafumbire twashyiragamo karagendaga cyane kakigira mu mugezi wa Mulindi,izuba ryava rero imyaka ikuma rwose,  kuri ubu rero amatarasi y’indinganire twakorewe na Green Gicumbi , duhingamo imyaka ikera neza kandi umusaruro ukiyongera kuko aho nezaga ibiro 800 by’ingano kuri hegitari ebyiri, ariko ubu neza toni 2 z’ingano kuko amatersi abika amazi mu butaka kandi ubwoko bw’ingano bwa Nyaruka mpinga bwihanganira imihindagurikire y’ibihe bukanera vuba bwanteje imbere.”

Ubuhinzi bw’ingano muri Gicumbi bwongeye umusaruro kubera amatarsi y’indinganire yakozwe na Green Gicumbi (Foto Ngaboyabahizi Protais).

Uretse kuba abaturiye Gicumbi barabonye umusaruro wariyongereye, hari n’abandi bavuga ko Green Gicumbi  imirimo biteza imbere, nk’uko Katusimeb Christine wo mu murenge wa Mukarange akagari ka Mutarama abivuga.

Yagize ati: “ Njyewe rwose Green Gicumbi, navuga ko yatumye akarere kacu kazuka mu bijyanye no guhangana n’ibihe izuba ryavaga imyaka yacu ikumagara , ariko kuri ubu habaye hashya burundu tureza cyane ni ukuri , ikindi ni uko baduhayemo imirimo igihe hakorwaga indinganire, nkanjye nakozemo igihe cy’amezi 7, naguzemo  inyana , nkuramo amafaranga y’ishuri ku bana banjye,ni ho nkura ubwisungane mu kwivuza ,nanone Green Gicumbi yatumye kandi tubona imirimo mu gihe twajyaga kurangura muri Uganda imipaka ikaza gufungwa; twabungabunze ibidukikije na byo biduteza imbere, tuzakomeza kubyitaho”

Mukecuru Mukaviyo avuga kubungabunga ibidukikije byatumye bikura mu bukene (foto Ngaboyabahizi Protais)

Imisozi yo murinGicumbi amashyamba yarasazuwe (foto Ngaboyabahizi Protais).

Umuyobozi w’ umushinga Green Gicumbi uterwa inkunga n’ikigega cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije (FONARWA) Kagenza Jean Marie Vianney,avuga ko ko abagenerwabikorwa bamaze kuzamuka mu mibereho myiza no mu kwihaza mu biribwa kuko ubu babona umusaruro uhagije.

Yagize ati Guhinga ku materasi bifite akamaro kanini mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko amaterasi abika amazi kandi akarusho ni uko abagenerwa bikorwa bacu tubaha imbuto z’ibihingwa byihanganira imihindagurikire y’ibihe, ikindi kandi ni uko umusaruro umuturage yabona kuri hegitari imwe wikubye gatatu.”

Kagenza Jean Marie Vianney  Umuyobozi wa Green Gicumbi, avuga ko umusaruro kubera amatarasi y’indinganire wikubye gatatu (foto Ngaboyabahizi Protais).

Umworozi wabigize umwuga akaba yorora ingurube witwa Shilimpumu  Jean Claude wo mu murenge wa Kageyo we avuga ko nyuma yo kumva inama za Green Gicumbi, yafashe amazi yo ku biraro bye none ayo mazi amufasha mu mushinga ubungubu arimo gukoraho ubushakashatsi bw’amafi.

Shilimpumu kubera gufata amazi yoi ku biraro yakoze umushinga wo korora amafi ku gasozi (foto Ngaboyabahizi Protais).

Yagize ati: “ Green Gicumbi rwose yadufashije gufata neza ubutaka bwacu, yanyigishije ko amazi ava ku nzu ashobora gutera isuri, kandi iyo afashwe akabungwabungwa yateza imbere nyirayo ni muri urwo rwego ubu ndimo kugerageza korora amafi nkoresheje amazi yo ku biraro byanjye, ubu mfite ikigega gifata amazi agera kuri metero kibe 300, tekereza rero ayo yose niba amanuka kuri uyu musozi n’inzu zagenda, aya mazi nyaha ingurube zanjye, ayandi nkayavomerera mu myaka yanjye, ibi byatumye nzigama amafaranga nakoreshaga ku mazi ya WASAC ;tuzakomeza kumva ibyiza bya Green Gicumbi tubisigasire n’ubwo uyu mushinga uzarangira tuzakomeza kubyitaho”.

Umuyobozi wa Green Gicumbi Kagenza avuga ko bazakomeza kongera umubare w’ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Umushinga wa Green Gicumbi kandi abaturage bavuga ko watumye basobanukirwa n’uburyo bwo busazura amashyamba ngo kuko bari bagifite amashyamba amaze imyaka isaga 50, Mvunabandi Vianney ni uwo mu murenge wa Byumba ni umwe mu bamenye ibyiza byo kuvugurura no gusazura amashyamba.

Yagize ati Hari amashyamba yo muri uyu murenge yari yaraguguye kuko yatewe nko muri za 1950, twaratemaga ugasanga ibishyitsi ni byo bigenda bikura; ariko kugeza ubu aho Green Gicumbi iziye ubu imisozi yose ifite amashyamba ubona ko akiri mato, kandi bigaragara ko azatanga umusaruro, ibi byaduhaye isomo ndetse biduha umuco mwiza wo gukunda ibidukikije no kumva ko ibiti na byo bikenera ifumbire kandi bikarindwa isuri kuko ducukuramo imiringoti ifata amazi, ibiti bigahora bitoshye uyu mushinga ni ingirakamaro kandi twifuza ko nibura wazamara imyaka igera ku 10 kuko nibwo amashyamba dufite hano azaba amaze kuvugururwa”.

Imisozi yo murinGicumbi amashyamba yarasazuwe (foto Ngaboyabahizi Protais).

Umushinga Green Gicumbi muri  watangiye imirimo yawo mu mwaka wa 2019;mu  myaka 6 uyu mushinga  uzamara ukorera muri aka Karere ka Gicumbi, uteganya guha akazi abaturage ibihumbi 150, ukazakoresha ingengo y’Imali ya miliyari 33 y’amafaranga y’uRwanda

Ikindi ni uko muri aka karere ka Gicumbi hamaze gukorwa amaterasi y’indinganire ku buso bungana na hegitari 570  n’amaterasi yikora ari ku buso bungana na hegitari 600 ,hasazuwe amashyamba ari kuri ku buso bungana na hegitari 747.

 

Gicumbi kubungabunga ibidukikije babigize umuco (fotoNgaboyabahizi Protais).

 1,060 total views,  2 views today