Musanze: Abaturage bifuza kubona ibihingwa byahinduriwe uturemangingo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu bahinzi babigize umwuga mu karere ka Musanze , bavuga haramutse haje gahunda y’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo byatuma biteza imbere , cyane ko ngo benshi muri bo bakora ubuhinzi bugamije ubushabitsi, bugamije kubina ifaranga n’ibiribwa bihagije .

Kuri ubu uko ubwiyongere bw’abatuye isi bugenda burushaho gutumbagira ni nako ubutaka bugenda bugabanuka, akaba ariyo mpamvu abashakashatsi binyuze mu ikoranabuhanga mu buhinzi harimo gutekerezwa uburyo hahindurwa uturemangingo tw’ibihingwa hakorwa imbuto zifasha mu kongera umusaruro  hagamije gukemura ikibazo k’ibiribwa ku isi.

Nyirambanjinka  umuhinzi w’ibirayi mu murenge wa Cyuve yagize ati: “ Hari gahunda numvise zibera ahandi mu bindi bihugu aho bahindurira ibihingwa uturemangingo bikera cyane kandi vuba bigatanga umusaruro bikanakundwa , ubu natwe abatekinisiye bacu binyuze mu ikoranabuhanga bakadukorera ibyo bihingwa  twatera imbere, kuko twe ibyo dukora tuba dushaka amafaranga kandi tukifuza ko twabikura ku butaka buto,tuvuge nk’ibirayi, ibishyimbo, ibinyomoro n’ibindi ibi byatuzamura vuba”.

Nyirambanjinka avuga ko ibirayi bye bihinduriwe uturemangingo byaba bibini kurusha (foto Rwandayacu.com).

Kabarira Eliab ni umuhinzi w’ibinyomoro mu murenge wa Kinigi, avuga ko abonye ibinyomoro byahinduriwe uturemangingo byamuteza imbere ku mafaranga

Yagize ati: “ Buriya rero kubera ko nkatwe tugurisha ibinyomoro ku kiro, turamutse tubonye ibyahinduriwe uturemangingo twakwiteza imbere kuko ibyo  binyomoro byaba ari binini, bias neza kandi byiza, rwose gahunda nk’iyo ikwiye kuza mu Rwanda natwe tukiteza imbere cyane ko n’ubutaka bugenda budushiraho kubera ko twiyongera cyane”.

Kuri iyi ngingo yo guhindurira ibihingwa uturemangingo, Dr. Nduwumuremyi Athanase Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), akaba akuriye umushinga wa OFAB (Open Forum on Agricultural Biotechnology in Africa) ukurikirana iby’iryo koranabuhanga mu Rwanda;we atangaza ko buryo bwo guhindura uturemangingo tw’ibihingwa LMO (Living Modified Organisms)/OGM (Les Organismes  Génétiquement Modifiés)butari bwatangira gukoreshwa mu Rwanda, ariko ko ubushakashatsi bukorwa.

Yagize ati: “Gahunda y’ikoranabuhanga mu buhinzi  idufasha kwihutisha gukora imbuto nshya no kwihutisha gutubura  imbuto nshya zabonetse. Ibihingwa byahinduriwe uturemangingo  kugira ngo bihangane n’ibibazo nk’indwara ziriho, kwera bikeya, byongerewe intungamubiri, bikorwa ngo harwanywe imirire mibi, turwanye inzara tubone umusaruro mwinshi ku butaka buto tubashe kugaburira  Abanyarwanda n’abandi batuye Isi kuko umubare w’abatuye Isi ugenda wiyongera kandi ubutaka ntibwiyongera. Tugomba rero gushaka uburyo twakweza byinshi ku butaka butoya”.

Dr. Nduwumuremyi Athanase Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), avuga ko nta bihingwa byahinduriwe uturemangingo byari byagera mu Rwanda (foto Rwandayacu.com).

Nduwumuremyi akomeza avuga ko gukora imbuto z’ibihingwa zihinduriye uturemangingo bifasha muri gahunda yo gukemura ibibazo bitandukanye birimo uburwayi n’ibyonnyi, umusaruro muke, n’ibindi, kandi ko  ku isi nk’ibihugu bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, u Butaliyani, Bresil, Portugal, Canada, u Buhinde, n’ahandi, bakoresha ubu buryo bwo guhindurira ibiribwa uturemangingo , gusa nko muri Afurika harimo ibihugu bikoresha mu bucuruzi ibihingwa byahinduriwe uturemangingo harimo Afurika y’Epfo,  Misiri, Sudani na Burkina Faso kandi kugeza ubu nta kibazo biteje ku buzima bw’umuntu, ikindi ngo haracyakorwa ubushakashatsi ku buryo ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwazasakara mu Rwanda.

Abahinzi bavuga ko babonye ibinyomoro byahinduriwe uturemangingo  bazamura umusaruro vuba (foto Rwandayacu.com).

 642 total views,  4 views today