Gakenke: Abahinzi b’ibigori babangamiwe na Nkongwa
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Abahinzi b’ibigori bo mu mirenge inyuranye y’akarere ka Gakenke baravuga ko batakibona umusaru w’ibigori bitewe n’agakoko bita nkongwa kibasiye igihingwa cy’ibigori
Muri rusange abahinzi b’ibigori bo bice binyuranye by’akarere ka Gakenke baravuga ko bamaze igihe bahanganye n’ agakoko bita nkongwa kangiza ibigori bahinze doreko ngo gatangira kubyangiza bikimera ku buryo kuri ubu batakibona umusaruro
Iyo nkongwa yafashe ibigori yabgiza amababi cyane(foto Nirembere).
Umwe mu bahinzi b’ibigori baganiriye na rwandayacu.com akaba ari uwo mu murenge wa Kivuruga, aragira ati “Agakoko ka Nkongwa kubera ko kamaze ino igihe kirekire katwangiriza ibigori kuri ubu umusaruro wacu ntukigenda neza yemwe n’ubu iki gihembwe cy’ihinga nta kintu tuzasarura , nkongwa iragenda ikarya igihimba cy’ikigori ukabona kiraguye, ubundi ikarya amababi kugeza umurimo wose urangira twifuza ko Leta yashyiraho ingamba ziksze zo guca burundu iyi nkongwa mu butaka.”
Abahinzi b’ibigori Gakenke bavuga ko mu gihe cy’ibagara bagenda batoragura Nkongwa (foto Nirembere)
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias na we ashimangira koko ko aka gakoko bita nkongwa gakunze kwibasira igihingwa cy’ibigori, ariko ngo hari ingamba.
Aragira ati: “ Ni byo koko agakoko ka Nkongwa gakunze kwibasira imirima y’ibigori, ariko kuri ubu ku bufatanye n’izindi nzego hari ingamba zafashwe zirimo gutera umuti ndetse n’ubundi buryo bushoboka hagamijwe guhangana n’aka gakoko, aha navuga guhinga imbuto y’indobanure, no gusaba abahinzi kujya basura imirima yabo inshuro nyinshi kugira ngo bakumire nkongwa itarakwira umurimo wose.”
Iyo ibigoro bimaze gufatwa bigenda birandurwa kugeza ubwo mu murima hasigaramo mbarwa (foto Nirembere).
Ikibazo cya nkongwa yibasira igihingwa cy’ibigori si muri aka karere ka Gakenke kigaragaye gusa , kuko no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu abahinzi b’ibibigori bagiye bumvikana bataka igihombo baterwa na nkongwa idasanzwe yatangiye kwibasira ibigori hirya no hino mu gihugu mu mwaka wa 2017. Icyo gihe iyo nkongwa yatangiye kwibasira ibigori bikimera, ariko Leta ifatanyije n’inzego zitandukanye zirimo n‘Ingabo z’igihugu baza gufasha abahinzi kurwanya iyo nkongwa maze batera imiti mu bigori
789 total views, 2 views today