Musanze:Abaturiye Urwunge rw’amashuri rwa Kitabura babangamiwe  n’umwanda uturuka mu bwiherero bw’aho

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kimonyi, akagari ka Buramira, akarere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’umwanda uturuka mu bwiherero bwo mu rw’unge rw’amashuri rwa Kitabura.Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimonyi bwo buratangaza ko iki kibazo bugiye kugishakira umuti bufatanije n’akarere ka Musanze

Umwe mu baturage bomu mu mudugudu wa Kamugeni yagize ati: “Rwose tubangamiwe n’iyi misarane y’ishuri , nk’uko mubireba iri mu miryango y’inzu zacu, amasazi , umunuko nonoho mu gihe baviduye dutangazwa ni uko umwanda bawerekeza mu ngo zacu, rwose ibi bintu birababaje mu gihe ubuyobozi buduhatira kugira isuku, iki mibazo Gitifu w’akagari n’umurenge barabizi ariko barakirengagiza”.

Ubwiherero bwa Kitabura burashaje ku buryo buzana n’umwaka mubi mu ngo z’abaturage(foto Rwandayacu.com)

Ubwo Rwandayacu.com yageraga kuri ubwo bwiherero yahasanze umukozi w’ikigo ushinzwe isuku , nawe yemeza ko unbwiherero koko bufite umunuko ukabije, kandi ushobora kwanduza koko abaturage baturiye iri shuri yemwe n’abana bahigira kubera ko isuku ikiri nkeya.

Yagize ati: “ Ni byo koko ubu bwiherero uko mubibona burashaje , ikindi uwavuga ko iyi misarane iri mu ngo zabo ntabwo yaba abeshye, iyo twaviduye umwanda utembera mu ngo zabo ariko tuba twateyemo imiti, kuri ubu rero musanze inuka cyane ni uko kuri ubu nta miti yo guteramo gtukikigira ibi mwabibaza abayobozi banjye, kandi n’abayobozi b’inzego z’ibanze nka Gitifu uretse umuyobozi w’ishuri bose ikibazo barakizi”.

Undi mubyeyi urerera mu kigo cy’amashuri cya Kitabura yagize ati: “ Birababaje kuba umwana arimo gutozwa kuzagira isuku n’ubuzima bwiza mu minsi iri imbere abikomoye ku burere, ariko ugasanga uwakabimwigishije yihereza umwanda mu miryango y’uwo mwana ubwose, uwo mwana we azakurana ubuha burere  ku bijyanjye n’isuku, rwose niba yenda abayobozi badaha agaciro ibyo bakora n’ibyo batoza abaturage ntibazirikana ahazaza h’ejo h’u Rwanda, nta mwana wagira isuku abona Umuyobozi w’ikigo avidurira umwanda mu ngo z’abaturage”.

Ikigo cyohereza umwanda mu ngo z’abaturage(foto Rwandayacu,com).

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kitabura Turatsinze Jean Baptiste, avuga ko ikibazo cy’ubwiherero buri mu kigo buteza ibibazo kizwi ariko ngo biterwa n’imbago z’ikigo zegereye abaturage.

Yagize ati: “ Ikibazo kirahari koko ariko nanone abaturage basatiriye ikigo cyane kandi ubwiherero bugomba kuvidurwa , ibi rero tubikora mu bihe by’ijoro kugira ngo bitabangamira abaturage, muri ibi bihe by’ibiruhuko koko umuti umuti wo gutera muri W.C ntawo koko , ubu rero tugiye gukosora bimwe bituma koko umwanda ushobora kujya mu baturage,turasaba abaturage gukomeza kutwihanganira kuko n’ubushize n’ubwo habaye amakimbirane twayakemuye mu buryo bwiza, ariko nifuza ko twakomeza koroherana”.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kitabura Turatsinze Jean Baptiste, avuga ko atazi igihe cy’ubwiherero bujyana umwanda mu ngo z’abaturage kizakemukirewa(foto Rwandayacu.com).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi Mukansanga Gaudendence na we ashimangira ko ikibazo cy’ubwiherero bubanginganye n’ingo z’abaturage, ariko ko bari mu nzira yo kugikemura, kuko hari ibiganiro bagiranye n’Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze.

Yagize ati: “ Ikibazo cy’ubwiherero bw’ikigo cy’amashuri cya Kitabura nanjye naragisanze, kuko nta hantu ho kwagurira ikigo hariho, gusa  ubu ni mu kiruhuko tugiye kureba uburyo hakoreshwa imodoka yo kuvidura , abanyeshuri bazasange hari isuku, ubundi ikigiye  gukurikiraho ni ukuganiriza bariya baturage tunatera imiti muri iriya misarane”.

Ikibazo cy’ubwiherero muri Kimonyi cyane nk’ibigo by’amashuri by’aho usanga biri mu ngo z’abaturage, kidakemuwe wasanga indwara zikomoka ku mwanda zibacuze inkumbi, kandi ubona inzira ikiri ndende kugira ngo bariya baturage babe barenganurwa baturane n’ikigo bagikuraho amasomo meza aho gukuraho isomo ribajyana mu mwanda.

 470 total views,  2 views today