Musanze:Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo muri Nkotsi barishimira ibyagezweho

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu nteko rusange ya RPF Inkotanyi yahuje abanyamuryango bayo bo mu murenge wa Nkotsi, ku wa 2 Ukwakira 2022, bagaragaje ko bishimira ibikorwa RPF imaze imaze kubagezaho mu iterambere n’imibereho myiza.Ibintu bavuga ko bazakomeza kubisigasira

Abanyamuryango baRPF Inkotanyi muri Nkotsi bishimira cyane ibyo bagezeho mu iterambere(foto Rwandayacu.com)

Umuyobozi wa komisiyo y’ubukangurambaga muri Komite Nyobozi y’umuryango RPF mu murenge wa Nkotsi (Politico-Masse Mobulisation) Kabera Canisius, yavuze ko ari byinshi uyu murenge umaze kugeraho mu iterambere n’imibereho myiza y’umuturage.

Yagize ati: “ Ni byinshi umuryango umaze kutugezaho, harimo imihanda myiza kandi myinshi, amashguri menshi ayisumbuye ndetse naKaminuza, aho abana batagikora ingendo ndende bajya gushaka ubumenyi, bafite inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku bihingwa nk’izitunganya umutobe ukomoka ku rutoki ubyazwa divayi, inganda zitunganya amabuye y’amakoro ziyabyaza amapave , umucanga n’ibindi”.

Umuyobozi wa komisiyo y’ubukangurambaga muri Komite Nyobozi y’umuryango RPF mu murenge wa Nkotsi Kabera Canisius (foto Rwandayacu.com)

Umurenge wa Nkotsi kandi ngo biturutse ku myumvire yazanywe na RPF Inkotanyi, ubu ishyamba ry’igihondohondo ryarabungabunzwe ku buryo rikurura ba Mukerarugendo bazanira u Rwanda amadevize, ibintu byatumye kuri ubu hari n’amahoteri yakira abaza kureba ibyiza nyaburanga.

Kabera Canisius akomeza agira ati: “Ntawarondora ibyiza RPF imaze kugeza muri uyu murenge wacu, kuko ni byinshi , ubundi amashanyarazi yageraga ahantu hake insinga zinyura hejuru y’ingo zacu, ariko kugeza ubu buri wese afite amashanyarazi, amazi mu rugo, ndetse imigenderanire yaroroshye, ni yo mpamvu rero nk’abaturage bo  mu murenge wa Nkotsi twiyemeje gusigasira ibyo RPF Inkotanyi yatugejejeho kandi natwe duhereye ku bumenyi yaduhaye tugahanga ibindi bishyasha, duharanira kandi ko nta muntu n’umwe wabisenya”.

Kuba RPF Inkotanyi yarazamuye imyumvire n’iterambere muri  Nkotsi kandi bishimangirwa n’uyu muhinzi w’urutoki rwa kijyambere witwa Habimana Jean Claude wo mu kagari ka Bikara , Umiudugudu wa Kiruhura.

Yagize ati: “Buriya RPF Inkotanyi yagiye idufungura mu bwenge no kureba kure nari nzi ko umuntu ahinga urutoki rwo kunywa urwagwa gusa, nasaruraga udutoki nk’ijana dupima ibiro nka makumyabiri, ariko RPF Inkotanyi yazanye uburyo bwo gutera urutoki urubyaza amafaranga ubu igitoki gito nsarura kiba gifite nibura ibiro 90, RPF yanyigishije guhingira isoko mva muri ya gahunda yo guhinga igitoki ngo ni icyo guteka, kubera nyine yatugejeje ku iterambere, ntabwo nabura isoko hano hari IPRC Musanze, baza kungurira ibitoki bakampa amafaranga , ni ho nkura mitiweli, amafaranga y’ishuri ndihirira abana banjye n’ibindi”.

Hategekimana ahereye ku nama yahawe na RPF Inkotanyi yashoye imari mu buhinzi bw’urutoki (foto Rwandayacu.com).

Uyu Hategekimana akomeza avuga ko bitandukanye no mu bihe aho wasangaga ubukungu bwikubirwa na bamwe gusa

Yagize ati: “RPF Inkotanyi itaraza mu Rwanda wasangaga amashanyarazi yibereye mu ngo z’abategetsi n’abavandimwe babo, amazi bikaba uko ukayasanga muri izo ngo z’abayobozi, mbese umuntu akanywa amazi meza yagiye ku bitaro, amashanyarazi ukayabona mu birometero ariko kugeza ubu buri muturage afite amashanyaraza mu rugo iwe abana biga neza ku matara, ntabwo tukirwa ibicurane bitewe no gucana mazutu, RPF Inkotanyi yaradusirimuye”.

Chairman wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Nkotsi  Me Silimu Diogene  nawe ashimangira ko RPF yazanye impinduramatwara mu mitekereze n’imikorere y’abanyarwanda muri rusange, ariko agasaba abanyamuryango mu myanya batorewe kuzuza inshinga.

Yagize: “ Buri munyamuryango mu mwanya yatorewemo akwiye kumva ko akwiye gukomeza gushyigikira gahunda nziza ya RPF Inkotanyi , akuzuzanya na mugenzi mu kurangiza inshingano buri wese afite kandi agaharanira ko ibyiza bimaze kugerwaho bibungwabungwa ndetse bikiyongera mu ku bwinshi kuko mu banyamuryango dufite muri Nkotsi buri wese abaye umusemburo w’aho atuye nta kabuza iterambere ryakomeza kubaho”.

Chairman wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Nkotsi Me Silimu Diogene asaba abanyamuryango ubwuzuzanye (foto Rwandayacu.com)

Muri iyi nteko rusange y’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu murenge wa Nkotsi, hafatiwemo imyanzuro myinshi igamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage harimo iyi ikurikira twavuga nka gahunda yo guhuza ubutaka, kongera ingano y’ifumbire mvaruganda , kongera umukamo, gutanga mitweli, ejo heza , gukora imishinga iteza imbere urubyiruko, gukemura ibibazo bibangamiye umuturage harimo kunoza imirire, kujyana abana mu ishuri no guhangana n’ibibazo byatuma abana bata ishuri n’ibindi.

Ni muri iyi nteko rusange kandi harahiye abanyamuryango bashya bageera kuri 30, bose bakaba biyemeje gukomeza kubaka uburyango bahereye aho basanze bagenzi babo.

 

 480 total views,  2 views today