Rubavu: RPFA yahagurukiye ibibazo bikibangamira  ubworozi bw’ingurube

 

Yanditswe na Chief Editor.

Ishyirahamwe ry’aborozi  b’ingurube  mu Rwanda RPFA (Rwanda Pig  Farmers Association) biyemeje guhagurukira ibibazo bikibangamiye ubworozi bw’ingurube, birimo uguhenda kw’ibiryo byazo, abamamyi bakigenera ibiciro, ndetse no gukangurira aborozi bose kwibumbira hamwe.

Ibi byagarutsweho ubwo abagize iri shyirahamwe ryakoraga urugendo shuri risura aborozi b’ingurube bo mu karere ka Rubavu, hagamijwe kurebera hamwe uko ubworozi bw’ingurube bwakongererwa agaciro binyuze mu gucuruza inyama z’ingurube yaba mu gihugu imbere no hanze yacyo

Umwe mu borozi bo mu murenge wa Ntarama Akarere ka Bugesera  Niyoyita Peace, avuga ko isoko ry’ingurube rihari ariko ngo kubera ko ibiryo bigihenze biragoye kugira ngo umworozi yorore umubare w’ingurube yifuza.

Niyoyita Peace Umworozi w’ingurube muri Bugesera

Yagize ati: “ Kugeza ubu mfite ingurube zisaga 300 kandi n’isoko riraboneka cyane,ariko kuri ubu turacyahendwa cyane n’ibiryo byazo , ikindi abakomisiyoneri nibo bakishyiriraho ibiciro  nshingiye ko nka njye ingurube imwe ihagaze ikilo bampa amafaranga 1400, bagera hano Rubavu bakagurisha 2200, twifuza ko ishyirahamwe ryacu ryazashyiraho amategeko, kuko ibiryo kuri ubu byazamutse, aho ubu ibyitwa buranda cyavuye ku mafaranga 110, ubu kikaba kigeze kuri 280, kandi igiciro cy’inyama z’ingurube ntikizamuka,Leta nidufashe ishyireho amategeko agena ibiciro bihamye ku musaruro w’ingurube nk’uko byagenze ku mata”.

Shirimpumu Jean Claude (uwicaye Ibumoso)asaba aborozi kwishyira hamwe

Ukuriye ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda RPFA Shilimpumu Jean Claude, avuga ko batangiye kuganira na zimwe mu nganda zikora ibiryo by’ingurube hagamijwe gukemura iki kibazo, anasaba aborozi kwibumbira mu mashyirahamwe y’aborozi kugira ngo bajye bamenya amakuru

Yagize ati:  “ Byagaragaye ko ingurube ari itungo ritanga umusaruro vuba kandi  risaba urwuri ruciriritse, ubu rero twiyemeje kwishyira hamwe kugira ngo koko dukemure ibibazo bitwugarije , tubone uruvugiro, nk’ubu dufite ikibazo k’ibiribwa byazo bigenda biba bike, turimo kuganira n’inganda zibikora kugira ngo bagabanye ibiciro, ariko tunasaba aborozi kwibumbira mu mashyirahamwe y’aborozi kugira ngo bajye bamenya amakuru ku biciro,  ikindi ni ikibazo cy’amasoko, kugira ngo duhangane n’abamamyi”.

Shilimpumu akomeza avuga ko isoko ry’ibikomoka ku ngurube, aborozi bo mu Rwanda barifite, ariko ngo hari bamwe bagisita ibirenge  mu kuzorora ndetse n’abazoroye bakabikora nta makuru.

Yagize ati: “ Ingurube ni itungo nk’ayandi , rikwiye kugirirwa isuku, kandi rigahabwa indyo nziza, utabyumva atyo rero nta terambere azageraho , ikindi ni uko aborozi nitutajya hamwe bizatuma dukorera mu gihombo, kuko umumamyi azaza akubikeho urusyo nk’uko bikorwa kuri bamwe,ingurube hano Rubavu ikilo k’inyama kikaba kigura amafaranga 2200, mu Bugesera kubera kutamenya amakuru, kikagura 1200, ibi ni byo dushaka ko bihinduka”.

Ingurube kuri ubu ibiryo byazo birahenze

Umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubuhinzi  ubworozi n’umutungo kamere Bayingana  Rigobert ,ashimangira ko kwishyira hamwe ari wo muti wonyine usigaye kugira ngo ubworozi bw’ingurube mu Rwanda buzamure ba nyira bwo.

Yagize ati: “ Twishimira abanyamuryango ba RPFA bo bagize igitekerezo cyo gukora ubuvugizi ku bworozi bw’ingurube bigamijwe ko abarozi bazo biteza imbere, ibibazo byose kuri ubu bivugwa mu bworozi bw’ingurube, nta handi igisubizo kiri , uretse kwibumbira hamwe kugira ngo basangire amakuru, nimwishyira hamwe muzashyira ho ibiciro mwumvikanyeho , nimwishyia hamwe muzashakira hamwe ibiribwa, imiti ndetse n’ingurube zijyanye n’ighe , kuko na Leta bizatuma ibona uburyo ishobora kugira icyo ibakorera ari uko muri ahantu hazwi”.

Kugeza ubu mu gihugu hose habarurwa ingurube  1.700.000 , iyi mibare ikaba itangwa n’ishyirahamwe RPFA ,aho rivuga na none ko kugeza ubu uyu mubare ukiri muto cyane, bagasaba ko nibura buri muryang wakwiye kugira nibura ingurube zigerakuri eshanu kugira ngo bahaze isoko.

Ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda rigizwe n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda bagera kuri 40 bazwi mu  ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi ari nabo batera inkuga ibikorwa byaryo

Isoko rinini ry’ingurube mu Rwanda riri mu gihugu cya Kongo Kinshasa aho  hinjira muri ingurube zisaga 100 zimaze ku bagwa.Ikindi ni 99% by’imyama u Rwanda rwohereza mu mahanga byose bijya mu gihugu cya Kongo , ni ukuvuga inyama z’inka , ingurube , ihene , inkoko n’ibindi.

Kwishyirahamwe ngo hatezwe imbere umusaruro ukomoka ku ngurube ni yo ntego y’aborozi bazo

 

abagize ishyirahamwe RPFA bigira hamwe ibibazo bibugarije

 1,489 total views,  2 views today