Rutsiro: UNESCO irashishikariza urubyiruko gukora ubuvumvu

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo yasoza ku mugaragaro amahugurwa ku bagore basaga 30, bakora umwuga  w’ubuvumvu, mu nkengero z’ishyamba rya Mukura na Gishwati, Albert Mutesa , Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, yashishikarije abagore gukora ubuvumvu bwa kijyambere, ariko ashimangira ko urubyiruko rukwiye guhagurukira gukora ubuvumvu kugira ngo rwiteze imbere.

Mutesa Albert, avuga ko amahugurwa bahaye abagore bahagariye bagenzi babo ari ingirakamaro , abasaba kutazicarana amasomo bahawe ngo ahere mu bitabo gusa , ahubwo ko bakwiye kuyashyira mu bikorwa, bakiteza imbere, ndetse asaba ko abakuze bagerageza kujya batoza abato gukunda umwuga w’ubuvumvu

Yagize ati: “ Urubyiruko ni rwo ejo heza h’igihugu, turarusaba kwibumbira hamwe, kugira ngo rukomeze kuba rwafashwa kwiteza imbere, ni yo mpamvu muri aya mahugurwa twashyizemo n’urubyiruko, tuzakomeza kubahugura, ndetse tubahe n’ibikoresho, twishimiye ko urubyiruko ari narwo mbaraga z’igihugu bazakomeza guhanga udushya, nibashore imari mu buvumvu, ababyeyi bafashe urubyiruko gukunda ubuvumvu, kuko byagaragaye bushobora gutuma abantu baba abaherwe”

Albert Mutesa , Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO(foto rwandayacu.com)

Mu gihe cy’imisi 10, abagore bibumbiye mu makoperative akora ubuvumvu agera kuri 3, bose uko ari 33, bose bavuze ko bishimiye , amasomo bahawe muri icyo gihe, kuko bamenye neza uburyo uruyuki rushobora kuzamura umuturage,

Muhawenimana Triphonie yagize ati: “Namenye ko uruyuki ari itungo nk’irindi rikwiye kwitabwaho, kandi rigatanga umusaruro, namenye ko inzuki zigira ibyonnyi n’indwara, kandi ko kubangamira ibidukikije bituma inzuki zishobora kuzacika burundu, nko gutema amashyamba , imiti yica udukoko mu myaka n’ibindi bibangamira ubuzima bw’inzuki si byiza, aha rero nasobanukiwe ko iyo inzuki uzihaye umwanya zishobora kukugira umukire, ngiye kuvugurura uburyo nakoragamo ubuvumvu”.

Byiringiro Esther ni umwe mu rubyiruko rwahuguwe na UNESCO, avuga ko bahuguwe uburyo bwo gukora ubuvumvu batabangamiye ibidukikije , kandi bagakomeza kubana neza ntakibangamiye ikindi, kandi ngo ikingenzi cyane niuko ngo basanze uruyuki rushobora gufasha umuntu guhanga umurimo

Yagize ati”Namenye ko inzuki zishobora gutanga amavuta yo kwisiga  biturutse ku bishashara n’ubuki twakora ,buji,tukazikuramo amafaranga kandi buji nk’iyo ntibamgamira ubuzima bwa muntu kubera imyitsi, kuko umwotsi uvaho uba ari nta makemwa, ikindi ni uko ubuvumvu nyirizina butanga akazi gahoraho kandi gatanga amafaranga”.

Umujyanama wa Komite Nyobozi y’akarere ka Rutsiro Uwihanganye Jean Baptiste ashimangira ko   amahugurwa yahawe abagore yari akenewe kandi akaba aje kubahindurira ubuzima n’imikorere mu karere kabo mu rwego rwo gukora ubuvumvu kinyamwuga bibateza imbere.

Yagize ati: “Kuba bagore bahuguwe  iki ni igikorwa cy’ingirakamaro kuko bahakuye ubumenyi ndetse , kuba bagiye guhabwa n’ibikoresho bigezweho byo mu buvumvu , iki ni ikikorwa cy’indashyikirwa UNESCO, idukoreye;kandi ufite ubumenyi n’ibikoresho biba byoroshye kwiteza imbere,abagore bigishijwe ntabwo babikoranaga ubunyamwuga,babonye ubumenyi n’ibikoresho bijyanye n’igihe biradufasha kongera umusaruro bava muri gakondo, bakora ubuvumvu bugezweho kandi noneho ku rwego mpuzamahanga, ndasaba abahuguwe bose , gukomeza gukundisha abandi ubuvumvu kandi babuha agaciro kuko byagaragaye ko ubuki ku isi bukenewe kandi bukundwa na bose.”

Umujyanama wa Komite Nyobozi y’akarere ka Rutsiro Uwihanganye Jean Baptiste(foto rwandayacu.com)

Biteganijwe ko Komisiyo y’u Rwanda ku nkunga ya UNESCO, abagore bahuguwe bazahabwa imizinga ya kijyambere igera kuri 90, ku makoperative atatu y’abagore bakora umwuga w’ubuvumvu, hakaba harahuguwe abagore bagera kuri 33.

 7,831 total views,  4 views today