Amajyaruguru: Abageze mu zabukuru bahangayikishijwe n’ abo babyaye babasiga mu cyaro bakajya mu migi

 

Yanditswe na Editor.

Bamwe mu bageze mu zabukuru bo mu ntara y’Amajyaruguru,bavuga ko bahangayikishijwe no kubura abafasha kandi barabyaye, ibi barabivuga mu gihe abana babo ngo bamara gutera imbere bakiyobokere inzira yo mu mugi.

Mulimbi Laurent ni umusaza w’imyaka 75, kuri ubu avuga ko yabyaye abana bgera ku 9, ubu ngo akaba afite abuzukuru basaga 40, ariko ngo ababazwa no kuba asigaye mu rugo n’umukecuru we bashakanye gusa .

Yagize ati: “ Ubu rwose mbona umuco ugenda ucika rwose, aho ubna umwana amara gutera imbere akaguhunga, nyamara mu myaka yacu nta muntu n’umwe wifuzaga gutura kure y’ababyeyi, none umuntu aragenda agatura mu kindi gihugu ni ko navuga , ibi rero ni bimwe mu bituma dusaza nabi , aho njye n’umukecuru tubura amazi yo guteka tukajya kugura ibiryo mu makabari, rwose ibi bikwiye gutekerezwaho, maze umwana utereranye ababyeyi akajya abihanirwa”.

Kuri iyi ngingo ariko ntabwo bamwe mu bana babo babyeyi babivugaho rumwe, kuko hari abavuga ko ababyeyi babo babatoteza ubundi abandi bagatinda guhembwa bigatuma bahitamo kwigumira iyo baba babona imibereho.

Habimana Egide ni umwe mu  bakora Kigali , akaba yaravukiye mu murenge wa Kaniga, akarere ka Gicumbi.

Yagize ati: “ Nk’Ubu aho nkorera ni kure cyane kandi nshobora guhembwa nka nyuma y’amezi ane , urumva umuntu ukodesha inzu, akarihira abana amashuri ni ibintu biba bitamworoheye ko ashobora gusura ababyeyi be nibura inshuro ebyiri mu mwaka, ubu biratuzitira, n’aho gusura umubyeyi n’ingombwa,ikindi ni uko n’amasambu yabuze kuko kugira ngo ubone ikibanza wifuza mu muryango wawe hari ubwo usanga ari ikibazo gikomeye”.

Nzabakiriraho wo mu murenge wa Butaro we akorera mu mugi wa Musanze, akaba amazemo imyaka 3 we avuga ko hari bamwe baba baravuye iwabo ari nko guhunga amakimbirane.

Yagize  ati: “Nkanjye navuye iwacu kubera amakimbirane hagati ya mama na Papa, nahoraga ndara mu baturanyi kuko na njye Papa yansabaga kuba namuvira mu rugo, nabanje kuba mayibobo, ubu namaze kumenya gukanika, kuba rero naravuye hariya mpunze amakimbirane, numva rwose ntagarukayo , kuko uko bamwe badufata kimwe na ba Mama natwe turajya twirwariza cyane ko noneho numvise ko hari itegeko rirengera umusaza udatanze umunani”.

Kuri iki kibazo Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye Rwandayacu.com ko umugabo ushaka amasarizo meza akwiye gukunda umuryango we.

Yagize ati: “Rimwe na rimwe hari ubwo ababyeyi biteganyiriza ejo habo haza habi , na we umugabo arahora atoteza umugire n’abana, ababuza amahwemo , ngo maze abo bana nibakura bazongere gutekereza uwo mu gabo wabahaye uburere bubibi , wabahemukiye? Birakwiye ko rwose umugabo akunda umugore we , kuko ushaka gusaza neza akunda umugore we, nkaba ariko nanone nashishikariza ababyeyi guha abana uburere bwiza , nkasaba n’abana kuzirikana ku babyeyi babo, bumva ko bababyaye, bakabitaho”.

 776 total views,  2 views today